Mubikorwa byo kurwanya ubucuruzi bwa magendu kuri uyu wa kabiri tariki 21 Kanama Polisi mu karere ka Karongi yafashe imodoka yo mu bwoko bwa Fuso RAC 915 I ipakiye amabaro 90 y’ imyenda ya caguwa byinjiye mu gihugu muburyo bunyuranyije n’amategeko.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Innocent Gasasira, yavuze ko abafatanywe ibi bicuruzwa ari Niyibizi Jean Claude w’imyaka31, Mushimiyimana Francois w’imyaka 25,Nsenga Theoneste w’imyaka 28 , Ndagijimana Jean de Dieu w’imyaka 39 ndetse na Twizeyimana Jean Claude umushoferi w’iyi modoka .
CIP Gasasira yavuze ko kugirango aba bose bafatwe ari amakuru Polisi yahawe n’abaturage.
Yagize ati:’’ Twabonye amakuru avuga ko kucyambu cyitwa Icoza giherereye mu mudugudu w’Agatare, akagari ka Gasura, mu murenge wa Bwishyura hambukiye ibicuruzwa bya magendu bivuye mu karere ka Rusizi , twihutiye kubikurikirana tubasha gufatira amabaro 90 y’imyenda ya caguwa mu modoka RAC 915 I yajyaga mu mujyi wa Kigali.’’
CIP Gasasira yakomeje avuga ko ibyinshi muri ibi bicuruzwa bituruka mu bihugu bihana imbibi n’ u Rwanda, inzego zitandukanye zikaba zarahagurukiye ku birwanya.
Yavuze ati:”Ibyinshi muri ibi bicuruzwa bituruka mu bihugu duhana imbibi bikinjirizwa ku mipaka itemewe, ariko natwe twakajije imikwabu ndetse n’abaturage bakaza amarondo. Turishimira ko abaturage ubu basigaye bagira uruhare mu ifatwa rya bimwe muri ibi bicuruzwa aho basigaye batanga amakuru yazimwe munzira bikunda kwinjiriramo, bityo bigafatwa ndetse n’ababyinjiza.”
CIP Gasasira akomeza asaba abaturage kwirinda igihombo baterwa na magendu bagakora ubucuruzi bwemewe n’amategeko.
yavuze ati:” Magendu iteza igihombo n’ubukene uwayifatanywe, idindiza iterambere ry’Igihugu kandi ingaruka mbi zabyo zigera ku baturage muri rusange harimo n’uba yayifatanywe. Niyo mpamvu buri wese akwiye kuyirinda no kuyirwanya mu rwego rwo kurengera inyungu rusange, abashaka gucuruza bagakora ubucuruzi bwemewe n’amategeko".
Yibukije ko amafaranga ava mu misoro n’amahoro akoreshwa mu kubaka ibikorwaremezo nk’imihanda, amashuri, ibitaro, bikenewe m’urugamba rw’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage Igihugu cyirimo.
Mugihe ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu (Revenue Protection Unit-RPU) rifashe ibicuruzwa byinjiye mugihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bishyikirizwa ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro(Rwanda Revenue Authority) uwabifatanywe akabisubizwa yubahirije ibyo amategeko agenga ubucuruzi ateganya.
English









