Muri gahunda y’icyumeru cyahariwe ibikorwa bya Polisi, Polisi ikorera mu karere ka Karongi kuri uyu wa kane tariki ya 12 Kamena yabumbye amatafari 350 azakoreshwa mu gusana inzu eshatu z’imiryango itishoboye yo mu kagari ka Bubazi umurenge waRubengera.
Nyuma y’icyo gikorwa, umuyobozi wa Polisi mu karere ka Karongi Superitendent of Police Dieudonné Rwangombwa yavuze iki ari igikorwa batekereje mu rwego rwo gufasha imiryango itifashije ngo bafashe bamwe mu baturage b’akarere ka Karongi.
Abandi bapolisi bakaba baritabiriye igikorwa cy’umuganda, bakaba baratemye ibyatsi n’ibihuru byo mu kagari ka Nyarusange umurenge wa Rwankuba.
Spt. Rwangombwa yavuze ko ibyatsi n’ibihuru batemye hari igihe abagizi ba nabi babyihishamo bagakora ibyaha bimwe na bimwe birimo kwambura abagore n’abakobwa amasakoshi amatelefoni n’ibindi.
Akaba yaragize ati “Iki ni igikorwa cy’isuku dukoze, ibi bihuru byashoboraga kwihishwamo n’abagizi ba nabi bakora ibyaha”.
Supt.Rwangombwa yasabye abaturage kurwanya no gukumira ibyaha batangira amakuru ku gihe y’icyawuhungabanya.
Umwe mu babumbiwe amatafari witwa Mukansanga Adeline w’imyaka 60, yashimye Polisi y’u Rwanda muri aya magambo:” Ndashimira Polisi y’u Rwanda, kuko jye ubwange sinari kuzashobora kwibumbira aya matafari cyangwa ngo mbone amafaranga yo kuyabumbisha, Imana izabampembere”.
Uyu mukecuru Mukansanga mu minsi ishize inzu ye ikaba yarasenywe n’imvura ikabiye yaguye muri aka karere, ubu akaba acumbikiwe n’abaturanyi be.
Kinyarwanda
English











