Nyuma y’aho abaturage basabiwe na Polisi y’u Rwanda ndetse n’inzego z’ibanze kwirinda gukoresha abana imirimo ivunanye, ariko bikaba bikomeje kugaragara ko hari ababyeyi n’abandi baturage bavuniye ibiti mu matwi, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Karongi ifatanyije n’ubuyobozi bw’aka karere batangiye ubukangurambaga bwo kongera gushishikariza ababyeyi kubyirinda.
Ni muri urwo rwego kuwa gatatu tariki ya 8 Gashyantare 2017, ubu bukangurambaga bwatangiwe ku isoko rya Kibirizi mu murenge wa Rubengera, bakaba barahisemo kubutangira ahantu haba hateraniye abantu benshi.
Ushinzwe ubugenzuzi bw’umurimo muri aka karere, Bitegetsimana Deo yabwiye abari aho ko kutamenya ubusobanuro bw’ijambo "umwana" bituma benshi babashora mu mirimo ivunanye, abasobanurira ko umwana ari umuntu wese utarageza ku myaka cumi n’umunani (18) y’amavuko.
Yagize ati:"Umuntu wese utarageza kuri iyo myaka agomba kurindwa ikintu cyose cyahungabanya ubuzima bwe, cyane cyane kumukoresha imirimo ivunanye.”
Bitegetsimana yavuze ko imirimo ivunanye ababyeyi bakunda gukoresha abana mu karere ka Karongi ari kubakoresha imirimo yo mu ngo nk’ububoyi n’ubuyaya, kubikoreza imizigo iremereye, kubatoraguza no kubapakuruza ibyuma n’imyanda, kubatundisha no kubahondesha amabuye yo kubakisha inzu, kubakoresha mu birombe by’amatafari n’amategura no kuyabikoreza, kubakoresha mu mirima y’ibyayi ndetse no kubashora mu icuruzwa ry’ibiyobyabwenge.
Yababwiye ko umwana afite uburenganzira bwo kwiga, dore ko Leta yanashyizeho uburyo bwo kwiga amashuri 12 ku buntu, ariko ugasanga hari bamwe mu babyeyi bavutsa abana babo ubwo burenganzira. Yatanze urugero rw’ababyeyi bavana cyangwa basibya abana babo ishuri ngo ku minsi y’isoko basigarane cyangwa babatwaze barumuna babo. Aha yihanangirije aba babyeyi ababwira ko ababikora bizabagiraho ingaruka.
Bitegetsimana kandi yavuze ko mu ngamba bafite ngo iki kibazo gicike ari ugukomeza ubukangurambaga ku babyeyi, gusaba abakoresha ko mbere yo kugira uwo baha akazi bareba imyaka y’ushaka akazi, no gukora ibarura bifashishije inzego z’ibanze mu ngo, aho basanze hari umukozi utujuje imyaka y’ubukure umukoresha we agahanwa.
Umupolisi ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage n’izindi nzego mu karere ka Karongi Inspector of Police (IP) Jean Baptiste Rutebuka, yabwiye abari aho ko gukoresha umwana imirimo ivunanye, kumuha ibihano biremereye cyangwa kumubabaza, bihanishwa gufungwa kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2), n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza ku bihumbi magana atatu (300.000) nk’uko bikubiye mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda. Yabasabye kutazahura n’ibi bihano, birinda gukora ibibuzwa n’amategeko.
Yavuze ati:”Nta muntu numwe wifuza gufungwa cyangwa gucibwa ihazabu, kwirinda ibi bihano rero ni uguca ukubiri no gukoresha imirimo ivunanye umwana wese utarageza ku myaka 18, ahubwo ubibonye agatanga amakuru, kandi buri wese iki kibazo akakigira icye.”
Ubu bukangurambaga buzakomereza no mu yindi mirenge yose igize akarere ka Karongi.
Kinyarwanda
English











