Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Karongi: Impunzi zo munkambi ya Kiziba zirakangurirwa kurwanya ihohoterwa ,ibiyobyabwenge n’icururzwa ry’abantu

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 12 Ukuboza Polisi y’u Rwanda yatanze ikiganiro ku ihohoterwa mu nkambi y’ impunzi z’ abanyekongo ziri mu nkambi ya Kiziba, iherereye mu Ntara y’iburengerazuba maze  zikangurirwa  kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abana ndetse n’icuruzwa ry’abantu.

Inspector of Police (IP),Viviane Umurisa  wari uturu ku kicaro gikuru cya Polisi ukora mu ishami rya Polisi rishinzwe imikorere n’ imikoranire n’ abaturage (Community Policing),yabwiye izo mpunzi ko bakwiye kwurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abana .

Yazisabye kwirinda ibiyobyabwenge maze abasobanurira ko bagomba kwirinda ibiyobyabwenge kuko ari umwanzi ku buzima bw’ umuntu, yongeyeho kandi  ko binatuma uwabikoresheje yishora mu gukora  ibindi byaha birimo nko, gufata ku ngufu, ubujura urugomo n’ ibindi.

Yaganirije kandi izo mpunzi ku icuruzwa ry’abantu maze abasaba kwirinda abantu babashuka bababwira ko babajyanye hanze y’igihugu kubashakira akazi ahubwo babageza yo bakabashora mu busambanyi n’indi mirimo ivunanye.

IP Viviane yakanguriye izo mpunzi kandi kwirinda kwangiza ibidukikije kuko iyo babyangije bagatema amashyamba bitera ubutayu mu gihe cy’imvura nabwo isuri igatwara ubutaka.