Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Karongi: Hashyizwe imbaraga mu guca ikoreshwa n’itundwa ry’inzoga zitemewe

Ibikorwa bigamije gukangurira abatuye mu karere ka Karongi kutanywa, kudacuruza no kudatunda inzoga zitemewe birakomeje, bikaba bikorwa n’ubuyobozi bw’aka karere bufatanyije n’inzego z’umutekano.

Ni muri urwo rwego ku wa kabiri tariki 25 Ukwakira izi nzego zagiranye inama n’abatuye mu kagari ka Bubazi, ho mu murenge wa Rubengera zibabwira ububi bw’ibiyobyabwenge, kandi zibakangurira kubyirinda.

Iyo nama yayobowe n’Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Bagwire Esperance.Yitabiriwe kandi na Lt Col. James Ngarambe.

Ibyo biganiro byabanjirijwe n’igikorwa cyo kwangiza inzoga zitemewe zafatiwe muri ako gace kuri uwo munsi mu mikwabu yakozwe ku bufatanye bw’izo nzego, icyo gikorwa kikaba cyari kigamije kuzica burundu.

Hangijwe litiro 200 z’inzoga yitwa Marokeri zigizwe na litiro 100 zafatanywe Ndagijimana Jean Paul na litiro 100 zafatanywe Bimenyande, hakiyongeraho litiro ebyiri za Kanyanga zafatanywe  uwitwa Ndayisaba. Izo nzoga zafatiwe mu ngo z’abo bagabo batatu.

Bivugwa ko Marokeri ari uruvange rw’amazi, ifu y’amasaka, isukari, umusemburo witwa Pakmaya, n’amatafari aseye.

Mu butumwa yagejeje ku batuye mu gace izo nzoga zafatiwemo, Bagwire yagize ati:"Ibiyobyabwenge bikenesha ubyishoyemo kuko umuntu ubifatanywe arafungwa; kandi agacibwa ihazabu, ndetse na byo bikangizwa. Murasabwa kunywa no gucuruza ibintu byemewe n’amategeko bidafite ingaruka mbi ku buzima bwanyu."

Yakomeje ababwira ati:"Bitera kandi ababinywa kureka imirimo bakoraga ibateza imbere kubera ubushobozi buke haba mu mubiri ndetse no mu mitekerereze. Mubyirinde kandi mugire uruhare mu kurwanya ikoreshwa n’itundwa ryabyo mutanga amakuru y’ababyishoramo."

Ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego muri aka karere, Inspector of Police (IP) Jean Baptiste Rutebuka yabwiye abari aho ati:"Ibiyobyabwenge ubwabyo birisobanuye. Biyobya ubwenge bw’uwabinyoye, hanyuma agakora ibyaha birimo gufata ku ngufu, gukubita no gukomeretsa, gusambanya abana, n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina."

Yongeyeho ko ifatwa ryazo ryaturutse ku makuru yatanzwe n’abatuye mu gace zafatiwemo; bityo aboneraho umwanya wo kubashimira agira ati:" Dukomeze gufatanya gukumira no kurwanya ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko."

IP Rutebuka yababwiye ko gifatwa nk’ikiyobyabwenge ikinyobwa cyose kirengeje igipimo cya mirongo ine na gatanu ku ijana (45%) bya alukoro  ndetse n’ikindi cyose kitujuje ibyangombwa byo kuba cyanyobwa nk’uko biteganywa n’ingingo ya 24 y’Umutwe wa mbere w’Itegeko N°03/2012 ryo ku wa 15/02/2012 rigena imikoreshereze y’ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu Rwanda.