Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Karongi: Hangijwe litiro 520 za Marokeri n’amashashi 49 ya Chief Waragi

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Karongi yakoze umukwabo ku itariki 9 Gicurasi mu tugari twa Kibirizi na Gacaca two mu murenge wa Rubengera maze ifata litiro 520 z’ikinyobwa kitemewe mu Rwanda abagikora bita "Marokeri" n’amashashi 49 ya Chief Waragi.

Izi litiro 520 za Marokeri zirimo 420 zafatiwe mu nzu ya Uwimana Gisele, uri mu kigero cy’imyaka 28 na 300 zafatiwe mu nzu ya Buregeya Faustin, uri mu kigero cy’imyaka 50.

Ariya mashashi 49 ya Chief Waragi yo yafatiwe mu nzu ya Tabu Claire, uri mu kigero cy’imyaka 39.

Aba uko ari babatu batuye mu kagari ka Kibirizi bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Rubengera mu gihe iperereza rikomeje.

Ibi binyobwa bitemewe mu Rwanda bikimara gufatwa byahise byangizwa. Iki gikorwa cyabereye mu kagari ka Kibirizi cyitabiriwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura,Ngendambizi Gedeon ndetse n’abaturage batuye muri utu tugari twombi.

Ndendambizi yakanguriye abaturage bitabiriye iki gikorwa kwirinda ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe mu Rwanda no gutanga amakuru ku gihe ku babinywa, ababikwirakwiza n’ababicuruza.

Yababwiye ko uretse kuba bitemewe mu Rwanda, amafaranga abigurwa aba apfuye ubusa kuko agenda ku bintu bishobora gutera uburwayi uwabinyoye kandi bishobora kumufungisha no kumucisha amande.

Umuyobozi wa sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Bwishyura, Inspector of Police (IP), Kayiranga Hitimana yavuze ko ibyo binyobwa byafashwe kandi bikangizwa biri mu bitera ababinyoye gukora ibyaha birimo gukubita no gukoretsa, ubujura, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gufata ku ngufu no gusambanya abana.

Yagize ati:" Biriya binyobwa byangijwe bitesha ubwenge uwanyoye kimwe cyangwa bimwe muri byo. Kuko ari byo biba bimuyobora nta bwenge afite, niyo mpamvu akora kimwe cyangwa bimwe muri biriya ibyaha.”

IP Kayiranga yakanguriye abo baturage kwirinda ibikorwa byose binyuranyije n’amategeko harimo kunywa, gutunda no kugurisha ibiyobyabwenge n’ibinyobwa bitemewe mu Rwanda kandi bagatanga amakuru ku gihe ku babikora .