Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Karongi: Hakomeje ubukangurambaga bugamije gukumira ibiyobyabwenge mu mashuri

Polisi y’u Rwanda ikomeje ubukangurambaga isanzwe igirira mu bigo by’amashuri ikangurira abanyeshuri kwirinda ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge kuko bibangiriza ubuzima.

Mu karere ka Karongi muri uyu mwaka mushya wa 2019 ubu bukangurambaga bwatangiye Tariki 18 Mutarama  mu  banyeshuri bo mu ishuri ryisumbuye rya Birambo  (ES Birambo).

Ni ibiganiro byatanzwe n’umupolisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage hagamijwe gukumira ibyaha  Assiastant Inspector of Police(AIP) Aimable Rutayisire, hari abanyeshuri bagera kuri 380 bari kumwe n’abarezi babo.

AIP Rutayisire yibanze cyane ku gukangurira abanyeshuri kujya birinda gukoresha ibiyobyabwenge kuko bigira ingaruka mbi ku buzima bwabo harimo gutakaza amashuri bagafungwa, abakobwa bakaba bakurizamo guterwa inda imbura gihe.

Yagize ati:”Muri aka karere hakunze kugaragara ibiyobyabwenge bivuye mu gihugu cy’abaturanyi biciye mu kiyaga cya Kivu, murasabwa kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge cyangwa ngo mujye mu bikorwa by’ubucuruzi bwabyo.”

Yabasabye kujya bagirana inama hagati yabo no kwihutira  gutanga amakuru igihe cyose hari uwo babonye akoresha ibiyobyabwenge cyangwa abicuruza.

Ati:”Igihe cyose hari uwo mubonye akoresha ibiyobyabwenge mwakwihutira kubibwira abayobozi banyu b’ishuri nabo bakatubwira tukabikurikirana.”

Minani Andre umuyobozi ushinzwe uburezi mu murenge wa Gashari yasabaye aba banyeshuri kwirinda ababashuka bababwira ko bazabashakira amashuri n’imirimo mu mahanga ahubwo bagamije kubacuruza.

Yagize ati:Muri iki gihe hadutse abantu bashuka urubyiruko cyane cyane abakobwa bababwira ko bazabashakira amashuri  cyangwa imirimo hanze, iyo babagejejeyo bajya kubacuruza bagakoreshwa imirimo igayitse  irimo uburaya ndetse n’ubundi bucakara.”

Yabasabye  gushyira umutima ku masomo yabo kuko igihe bazaba barangije kwiga ibyiza bashaka byose bazabigeraho bari hano mu Rwanda , abakangurira kujya bihutira gutanga amakuru igihe cyose hari umuntu babonye ashuka abantu abajyana mu mahanga.

Abanyeshuri bashimiye Polisi kuba yaje kubaganiriza, biyemeza ubufatanye mu kurwanya ibyaha batanga amakuru.Basabye Polisi kujya ibasura kenshi muri Club yabo bafite irwanya ibiyobyabwenge(Anti-Drugs Club.