Mu rukerera rwo kuri uyu wa 15 Ukuboza ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu (Revenue Protection Unit) ryafashe abagabo babiri batwaye amabaro 36 y’imyenda ya caguwa yinjiye mu gihugu mu buryo butemewe n’amategeko.
Abafashwe ni Ntawuyirushya Eliab w’imyaka 34 wari utwaye imodoka RAA 151 L na Hakizimana Danny w’imyaka 27 wari utwaye moto RB765W bafatiwe mu karere ka Karongi mu murenge wa Bwishyura.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Innocent Gasasira yavuze ko bamwe mu baturage ba Karongi bahaye Polisi amakuru ko hari ibicuruzwa bya magendu biri gupakirwa bivuye muri Kongo.
Yagize ati “Twabonye amakuru ko hari abantu 2 bagiye gupakira caguwa ku cyambu cy’ahitwa“Mwicoza” bikaba biri mu bwato buturutse mu gihugu cy’abaturanyi cya Kongo Kinshasa”.
Akomeza avuga ko nyuma yo kubona aya makuru Polisi yahise itegura ibikorwa byo gufata aba bantu.
Yagize ati “Bafashwe bakimara gupakira, Hakizimana yari gutwara imodoka irimo iyo myenda mugihe Ntawuyirushya we yagombaga kugenda amushakira inzira mu muhanda.”
CIP Gasasira yagiriye inama abakishora mu bucuruzi butemewe n’amategeko kubireka kuko bubagusha mu gihombo ndetse bukanasubiza inyuma ubukungu bw’igihugu.
Yagize ati:”Ufatanywe magendu yishyura imisoro ashyizeho n’amande bikamutera igihombo,n’ ubucyene we n’umuryango we. Magendu kandi isubiza inyuma iterambere ry’igihugu,kuko imisoro n’amahoro aribyo bigize ingengo y’imari ikoreshwa haba mu kubaka ibikorwa remezo n’ibindi byose bigize ubuzima bw’igihugu”.
Yakomeje asaba abaturage kujya batanga amakuru ku bantu bakekako bakora ubucuruzi bunyuranyije n’amategeko kugira ngo bafatwe kuko basubiza inyuma ubukungu bw’igihugu.
Ishami rya Polisi rishinzwe ku rwanya magendu rigaragaza ko aba bari bagiye kunyereza imisoro isaga miliyoni eshatu n’ibihumbi magana ane na mirongo cyenda (3,499,000 frw).
Kinyarwanda
English











