Trending Now

Karongi: Hafashwe imodoka yari ipakiye imifuka ine y’urumogi

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 21 Ukwakira Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Karongi ku makuru yatanzwe n’abaturage yafashe imodoka Toyota Corolla RAA 603Y yari ipakiye  imifuka ine y’urumogi.

Iyi modoka yafatiwe kuri bariyeri yari yashyizwe mu Kagari ka Mucyimba  Umurenge wa Rugabano mu  Karere ka Karongi uwari uyitwaye arayita ariruka.

Umuvugizi wa polisi mu ntara y’Iburengerzuba Chief Inspector of Police CIP Innocent Gasasira yavuze ko polisi yari yahawe amakuru ko hari imodoka zishobora kuba zikoreshwa mu gutwara ibiyobyabwenge.

“Twari twahawe amakuru ko hari imodoka zijya zikoresha uriya muhanda mu gutwara ibiyobyabwenge niyo mpamvu twashyizeho iriya bariyeri muri iri ijoro.”

“Twahagaritse rero iyo modoka uwari uyitwaye arirukanka ageze imbere ayigongesha ibyuma twari twateze mu muhanda bipfumura amapine, uwari uyitwaye ayivamo ariruka arahunga.”

CIP Gasasira yavuze ko nyiriyo modoka atamenyekanye kuko ngo yahise ayisiga ariruka. Kugeza ubu  akaba nta muntu  uraza uyishakisha avuga ko ari iye.

Imodoka n’imifuka ine y’urumogi yari irimo, polisi yabishyikirije  Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha kugira ngo hakorwe iperereza n’uwari uyitwaye abashe gufatwa.

Ibiyobyabwenge ni ikibazo gihangayikishije ubuyobozi bw’Igihugu kuko bikomeje kwangiza abanyarwanda batari bacye by’umwihariko urubyiruko. Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’inzego zitandukanye zikaba zarahagurukiye ku rwanya buri wese ufite aho ahuriye n’ibiyobyabwenge.

Ingingo ya 263  mu gitabo  gishya cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa  igifungo kuva  ku myaka irindwi(7)  kugeza ku gifungo cya  burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.