Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Karongi: Habaye urugendo rwo kwamagana no kurwanya ibiyobyabwenge, biranangizwa

Mu rwego rwo kwamagana no kurwanya ibiyobyabwenge no gutwita imburagihe mu rubyiruko , mu mpera z'icyumweru gishize, mu karere ka Karongi, mu murenge wa Mubuga  habaye igikorwa cyo kubyamagana, kikaba cyabanjirijwe n’urugendo rwo kwabyamagana  rwitabiriwe n’abaturage ndetse n’abanyeshuri bari mu biruhuko  mu murenge wa Mubuga.

Umuyobozi wa Polisi muri ako karere ka Karongi, SP Emmanuel Karuranga , yasobanuriye abari bateraniye aho icyo ikiyobyabwenge aricyo, ababwira amoko yabyo anababwira ingaruka bitera ubifata yaba we ku giti cye, umuryango we ndetse n’umuryango nyarwanda.

Yavuze ko ahanini ibyaha bikunze kuboneka mu karere ka Karongi  birimo gukubita no gukomeretsa, gusambanya abana no gufata abagore ku ngufu bifite inkomoko ku ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

Yasabye urubyiruko rw’abanyeshuri n’abayarangije bari aho  kwirinda ibiyobyabwenge kuko bigira ingaruka mu myigire yabo, bikaba byatuma bacikiza amashuri yabo, anabasaba gukangurira abo bazi babikoresha kubireka.

Yasoje ababwira ko gukoresha ibiyobyabwenge ari icyaha gihanwa n’amategeko mu Rwanda, bityo asaba buri wese kubicikaho.

Mu ijambo rye, Bihira Innocent uyobora  urubyiruko umuco na siporo mu karere, yasabye abantu bose cyane cyane urubyiruko guhagurukira rimwe bakirinda ibiyobyabwenge, kuko arirwo mizero y’u Rwanda rukaba arirwo ruzavamo abayobozi b’ejo, bityo rukaba rukwiye gufata iya mbere mu kubyamagana no kubirwanya.

Yakomeje asaba ababyeyi kwita ku burere bw’abana babo, bakamenya abo bagendana n’inshuti zabo, kuko hari ubwo bahura n’abantu babi bakaba aribo babashora mu biyobyabwenge. 

Bihira  yakomeje ashimira imikoranire myiza hagati y’akarere na Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Karongi , anasaba urubyiruko kwirinda gushakira imirimo mu gucuruza ibiyobyabwenge.

Yasoje asaba amakoperative  y’aba ay’abamotari, abanyonzi, abanyamadini bakorera mu karere ka Karongi no mu murenge wa Mubuga by’umwihariko ndetse  n’inzego z’ibanze, gukomeza gufatanya na Polisi y’u Rwanda kurwanya ibiyobyabwenge, ababwira ko buri wese akwiye kuba ijisho ry’umuturanyi mu kurwanya ibiyobyabwenge n’ibindi byaha.