Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Karongi : Boneza urubyaro wirinde ingaruka zifitanye isano no kubyara nta gahunda

Polisi y’u Rwanda iragira inama abaturage gukoresha uburyo bwagenwe n’inzego zibishinzwe bwo kuboneza urubyaro mu rwego rwo kwirinda ingaruka ndetse n’ibyaha bifitanye isano no kubyara nta gahunda.

Ubu butumwa buje bukurikira igikorwa kigayitse cyabaye  ku itariki 5 Mutarama mu Kagari ka Bigugu,umurenge wa Rubengera mu karere ka Karongi aho Honorine Mukabagenzi wo mu kigero cy’imyaka 22 yataye uruhinja rw’umukobwa yari amaze icyumweru abyaye.

Se,Pascal Ngirumugabe, yagize ati,”Navuye guhinga ahagana mu ma saa tanu yo ku manywa nsanga uruhinja ruryamishije ariko nyina adahari.Nategereje ko aza ndaheba.Nahise  nkeka ko yaba yamutaye mpita mbimenyesha ubuyobozi n’abaturanyi kugira ngo bamfashe kumushakisha ariko biba iby’ubusa.”

Yakomeje agira ati,”Sinigeze muhana cyangwa ngo mutoteze kubera ko yatwise inda y’indaro ahubwo namwitayeho kugeza abyaye.Natunguwe no kubona ata kariya kaziranenge.”

Colette Bazubagira,umuturanyi we wari umaze ukwezi abyaye, yiyemeje anatangira kwonsa uru ruhinja mu gihe nyina agishyakishwa.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba, Supt. of Police (SP),Emmanuel Hitayezu,yagize ati,”Abenshi bata abana babo kuko baba bababyaye batiteguye.Ni byiza kugena umubare w’abana uzabyara ndetse no kubateganyiriza mu rwego rwo kwirinda ingaruka zishobora guterwa no kutabyitaho.”

Yagiriye inama abaturage kujya bihutira kujyana umwana watawe ku kigo nderabuzima n’ibigo by’impfubyi aho kumuha undi ngo amwonse avuga ko bishobora kumugiraho ingaruka zirimo n’uburwayi.

SP Hitayerzu yazuve ko iperereza rikomeje kugira ngo Mukabagenzi afatwe ndetse asaba uwagira amakuru y’aho aherereye kuyamenyesha inzego zitandukanye harimo Polisi n’inzego z’ibanze.

Yavuze ko ubu umwana ari kwitabwaho ku kigo nderabuzima cya Rubengera mu gihe izindi gahunda zirenzeho zikomeje.

Ingingo ya 231 y’Igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umubyeyi cyangwa umwishingizi uta umwana ahantu hagaragara cyangwa ubikoresha undi, umutererana cyangwa ubikoresha undi, akaza kuboneka, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri  kugeza ku myaka itanu  n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi makumyabiri  kugeza ku bihumbi ijana.

Umubyeyi cyangwa umwishingizi uta umwana ahantu hihishe, akaza kuboneka,ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu  kugeza ku myaka irindwi, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu  kugeza ku bihumbi magana abiri.