Abakora umwuga wo gutwara abagenzi ku magare mu karere ka Karongi, bibukijwe kugira uruhare mu kubungabunga no gusigasira umutekano wo mu muhanda bubahiriza amategeko y’umwuga wabo, kugira ngo birinde gukora cyangwa guteza impanuka.
Ibi babisabwe ku itariki 3 Kanama n’ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage n’izindi nzego (DCLO) muri aka karere Inspector of Police (IP) Jean Baptiste Rutebuka, aho yababwiye ko hari bamwe muri bo batwara amagare barangaye, bakagongwa n’imodoka cyangwa moto, rimwe na rimwe bakahasiga ubuzima.
Yababwiye ati:"Abakoresha umuhanda bose, ni ukuvuga abatwara moto n’amagare ndetse n’abanyamaguru bagomba kubahiriza amategeko y’umuhanda; murasabwa guha agaciro ubuzima kuko abo mutwara baba bafatiye runini imiryango yabo."
Yanabasabye kwihanangiriza bamwe muri bagenzi babo batubahiriza amategeko, bigatuma bashyira mu kaga ubuzima bw’abagenzi baba batwaye, cyangwa bagakora ibindi bikorwa binyuranyije n’amategeko nko gutunda cyangwa kunywa ibiyobyabwenge kuko babahesha isura mbi.
Byagiye bivugwa ko abanyonzi n’abamotari bafasha abatwara ibiyobyabwenge cyangwa rimwe na rimwe nabo bakabicuruza.
Umuyobozi w’aba batwara abagenzi ku magare mu karere ka Karongi Muhawenimana Moise, yavuze ko bagiye gukorana n’abagize ishyirahamwe ryabo, bakabakangurira kubahiriza amategeko no kurangwa n’ikinyabupfura ndetse n’ubunyamwuga.
Yagize ati:”Tugomba guha agaciro ubuzima bwacu, kandi uyu mwuga uradufasha kuko utuma hari benshi muri twe biteza imbere, niyo mpamvu rero tutagomba kwitwara uko tubonye, tukaba tugomba kubahiriza amategeko n’amabwiriza mubyo dukora byose.”

Kinyarwanda
English










