Polisi y’u Rwanda mu karere ka Karongi yagiranye ikiganiro n’abakora umurimo wo gutwara abagenzi n’ibintu ku magare bazwi nk’Abanyonzi bibumbiye muri COTAVOKA (Coperative de Taxis Velos de Karongi) bagera ku 113 ibakangurira kubahiriza amategeko y’umuhanda kugira ngo birinde gukora cyangwa guteza impanuka.
Ubu butumwa bwatanzwe na Assistant Inspector of Police (AIP) Aimable Rutayisire; akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi n’abaturage ndetse n’izindi nzego muri aka karere; ikiganiro yagiranye na bo kikaba cyarabereye mu murenge wa Bwishyura ku wa mbere tariki ya 30 Mata uyu mwaka.
AIP Rutayisire yabanje kubashimira kubera ubushake bagaragaza mu kunoza imirimo bakora, abagira inama yo kubahiriza amategeko yerekeranye n’ibyo bakora kugira ngo babikore neza biruseho.
Yababwiye ati,"Ndashimira abanyonzi mwese mugize COTAVOKA; cyane cyane abayobozi banyu badutumiye ngo tuze kubaganiriza uko mwarushaho kugira uruhare mu gukumira impanuka ndetse no kunoza imikorere yanyu."
Yagarutse ku ruhare rwabo mu gukumira impanuka mu muhanda agira ati,"Inzira nyabagendwa ifite amategeko ayigenga. Iyo umuntu uyikoresha asobanukiwe, akanubahiriza amategeko; nta mpanuka n’imwe ishobora kubaho. Dufatanye kurengera ubuzima bw’abakoresha inzira nyabagendwa bose; kandi kubahiriza amategeko n’amabwiriza by’umuhanda ni byo byonyine byatuma bigerwaho."
AIP Rutayisire yasabye aba batwara abagenzi kurangwa n’ubushishozi mu mirimo yabo agira ati," Mu bakiriya banyu hashobora kubamo abanyabyaha. Ntitubabwira ngo mujye musaka umutwaro w’umugenzi; ariko mukwiriye kugira amakenga n’ubushishozi kugira ngo mwirinde kuba mwatuma abanyabyaha bagera ku migambi yabo; kandi igihe mugize uwo mukekaho ibikorwa binyuranyije n’amategeko mugomba kubimenyesha
Polisi mu maguru mashya kugira ngo afatwe; cyangwa mukabimenyesha izindi nzego zibishinzwe mubona hafi."
Yabasabye kwirinda ibyaha; byaba ibifitanye isano n’imirimo bakora, ndetse n’ibindi muri rusange; aha akaba yarababwiye ko icyo basabwa ari ugutangira amakuru ku gihe yerekeranye n’ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko kugira ngo inzego zibishinzwe zigikumire cyangwa zifate abagikoze.
Yabakanguriye kugira ibikoresho ku magare yabo birimo inzogera, amatara, utugarurarumuri; ndetse ababwira ko bagomba kwirinda gufata ku modoka (inyuma yayo) kuko bishobora kubaviramo gukora impanuka.
Mu butumwa Umuyobozi wa COTAVOKA, Ndikubwabo Jean Piere yageneye bagenzi be yagize ati,"Ntitugomba gutwarwa umutima no gushaka amafaranga ngo twibagirwe cyangwa twirengagize ko ibyo dukora byose tubikesha kuba igihugu gifite umutekano. Tugomba rero kugira uruhare mu gukumira no kurwanya icyo ari cyo cyose cyawuhungabanya. Ntihakagire uwigira ntibindeba; ahubwo twese dusenyere umugozi umwe mu kurwanya ibyaha."
Yashimye Polisi ku kuba ibahugura mu rwego rwo kubongerera ubumenyi ku mategeko y’umuhanda; ibintu kuri we bibafasha kwirinda impanuka mu mirimo yabo ya buri munsi ko gutwara abantu n’ibintu ku magare.
Kinyarwanda
English











