Trending Now

Karongi: Abaturage basobanuriwe ububi bw’ibiyobyabwenge basabwa kubyirinda

Abaturage bagera kuri 200 bo mu murenge wa Twumba mu kagari ka Gisozu mu karere ka Karongi basabwe kwirinda ibiyobyabwenge kuko bigira ingaruka mbi ku buzima n’imibereho yabo muri rusange.

Ibi babisabwe ku itariki ya 6 Kanama, nyuma y’igikorwa cya Polisi ku bufatanye n’inzego z’ibanze bakoze gukora cyo gufata inzoga z’inkorano zitemewe zizwi nk’ibikwangari zigera kuri litito 400 zifatwa nk’ibiyobyabwenge. Zafatanwe abitwa Buguranzira w’imyaka 40, Mukamusoni w’imyaka 30, Hashimwende w’imyaka 56 na Iyamuremye Samuel w’imyaka 61.

Ubwo yaganiraga n’abaturage nyuma y’iki gikorwa cyo kuzifata, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Karongi Superintendent of Police (SP) Jean Berchimans Dusengimana yagarutse ku ngaruka n’ububi bw’ibiyobyabwenge muri rusange harimo n’izo nzoga z’inkorano zitemewe. Yagize ati:” ibiyobyabwenge nibyo ntandaro y’amakimbirane mu miryango, urugomo, gukubita no gukomeretsa bishobora kuvamo n’impfu rimwe na rimwe, ubukene mu miryango, n’ibindi byaha”. Yasabye by’umwihariko urubyiruko  kutishora mu biyobyabwenge ahubwo bagafata iya mbere mu kubirwanya no ku bikumira binyuze mu guhanahana amakuru n’inzego z’ umutekano ku muntu  ariwe wese waba ucyekwaho kubicuruza cyangwa kubinywa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Twumba Nsanganira Vianney yavuze ko kurwanya ibiyobyabwenge bishoboka mu gihe abaturage bose bagize imyumvire imwe, maze ikibazo cy’ibiyobyabwenge buri wese akakigira icye. Yakomeje avuga ko muri gahunda uyu murenge wihaye harimo gukomeza gahunda yo gushishikariza abaturage kwirinda ibiyobyabwenge, kuko ahari abantu bakoresha ibiyobyabwenge nta miyoborere myiza yahaboneka.

Nyuma y’ibyo biganiro, bakomereje mu gikorwa cyo kwangiza ibiyobyabwenge no kubimena ahabugenewe. Abaturage bishimiye inama bagiriwe maze biyemeza kuzishyira mu bikorwa cyane cyane baha Polisi n’izindi nzego amakuru y’uwo babibonanye cyangwa aho babikeka.