Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Karongi: Abaturage basobanuriwe ububi bwa ruswa basabwa gukomeza ubufatanye mu kuyirwanya

Karasanyi Nicolas, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashari mu karere ka Karongi yasabye abaturage gucika ukubiri n’umuco mubi wo gutanga ruswa.

Ibi Karasanyi yabibwiye abaturge b’umurenge ayobora, tariki ya 23 Ukwakira, nyuma yaho Polisi ikorera muri aka karere, yari imaze gufata  abagabo babiri bagerageza guha uyu muyobozi ndetse n’inzego z’umutekano ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 800,000 bagira ngo bemererwe n’uyu muyobozi guhabwa uburenganzira bwo gutema ibiti mu ishyamba rya Leta.

 Aba bagabo ni Uwitonze Tharcisse na Kamana Celestin  bombi bakaba ari abaturage bo

mu murenge wa Gashari. Bose bakaba bemera ibyo bakurikiranyweho. Kuri ubu bafungiye by’agateganyo kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gashari.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gashari yashimye imikoranire na Polisi mu bikorwa bitandukanye cyane cyane ibijyanye no gukumira ibyaha, anavuga ko ifatwa rya bariya bagabo ryatewe n’iyi mikoranire myiza binyuze cyane cyane mu ihererekanya makuru ryihuse.

 Yavuze kandi ko ruswa ari icyaha gikomeye dore ko kinadindiza ubukungu bw’igihugu ndetse kikanagira ingaruka mbi kuri gahunda y’imiyoborere myiza y’igihugu.

Yagize ati, “Uko igihugu gikataza muri ruswa, ubukungu bwacyo burahatikirira bityo n’iterambere ryacyo rikadindira. Ni ngombwa ko, iki cyaha gicika hirya no hino mu gihugu, ibi ariko kugira ngo bigerweho buri munyarwanda akaba asabwa kubigiramo uruhare binyuze mu gutanga amakuru ku gihe ku bakekwaho iki cyaha.”