Abarobyi bibumbiye mu makoperative atandukanye akorera mu kiyaga cya Kivu mu karere ka Karongi baganirijwe na Polisi ikorera muri aka karere ifatanyije n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze uko barushaho kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ibyaha birimo ibiyobyabwenge na magendu byinjira mu gihugu binyuze muri iki kiyaga.
Ni ibiganiro byabaye kuri uyu wa 07 Gashyantare, bihabwa abakora uburobyi bagera ku 132 aho byatanzwe na Superintendent of Police (SP) Jean Pierre Gatabazi uyobora Polisi muri aka karere ari kumwe na Uwimana Phanuel umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bwishyura.
SP Gatabazi yasabye abarobyi bakorera mu kiyaga cya Kivu kugira uruhare mu gukumira ibyaha bihungabanya umutekano.
Yagize ati “Ikiyaga cya Kivu ni hamwe mu hafatwa nk’inzira yinjiriramo ibiyobyabwenge ndetse na magendu byose bikomeje kugira uruhare mu bikorwa bihungabanya umutekano bikanadindiza iterambere ry’Igihugu.”
SP Gatabazi yasabye aba barobyi kurwanya ibicuruzwa bya magendu byinjira mu gihugu binyuze mu kiyaga cya Kivu kuko bimunga ubukungu, iterambere igihugu cyifuza rikadindira.
Yagize ati “Amafaranga ava mu misoro n’amahoro akoreshwa mu kubaka ibikorwaremezo nk’imihanda, amashuri, ibitaro, amasoko n’ibindi, ibi byose bikaba bigirira akamaro abaturage. Kurwanya uwo ariwe wese ugerageza kunyereza imisoro bikaba bikwiye kuba inshingano za buri wese hatangwa amakuru ku nzego z’umutekano”.
SP Gatabazi asoza asaba aba barobyi gukorana n’inzego z’ubuyobozi mu nzira yo gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge bakabitangaho amakuru kuko ari intandaro y’ibyaha bihungabanya umutekano birimo ihohoterwa, amakimbirane mu miryango ndetse no gukubita no gukomeretsa.
Uwimana Phanuel umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bwishyura yasabye aba barobyi kurangwa n’indangagaciro nziza bakora umwuga wabo kinyamwuga.
Yagize ati “ Ntamurobyi ukwiye kugaragara mu bikorwa birimo ubufatanyacyaha mu kwinjiza magendu cyangwa ibiyobyabwenge uwo yaba ateje icyasha umwuga mukora kandi bizwi neza ko iyo ukozwe neza uteza imbere abawukora ndetse n’igihugu muri rusange.”
Uyu muyobozi yasoje asaba aba barobyi kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu bitabira gahunda za leta zirimo gukorera mu makoperative, umuganda, inteko z’abaturage ndetse no gutanga ubwisungane mu kwivuza mituelle de sante kuko byose bigamije iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.
Aba barobyi bishimiye ibiganiro bahawe bizeza Polisi n’inzego z’ibanze kuba abafatanyabikorwa mu gukumira no kurwanya ibyaha aho batuye ndetse n’aho bakorera batanga amakuru aho bigaragaye.
Kinyarwanda
English











