Ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda n’abaturage hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha mu karere ka Karongi, Inspector of Police (IP) Jean Baptiste Rutebuka , ku itariki 13 Nyakanga 2015, yagiranye inama n’abanyeshuri 515 b’Urwunge rw’amashuri rwa Nyabikenke, rubarizwa muri aka karere, abigisha ubwoko bw’ibiyobyabwenge n’ingaruka zabyo, kandi abakangurira kubyirinda no kugira uruhare mu kurwanya inyobwa, itundwa n’icuruzwa ryabyo.
Iyo nama yabereye muri iri shuri mu kagari ka Burunga, mu murenge wa Bwishyura, yitabiriwe kandi n’abayobozi ndetse n’abarezi b’abo.
IP Rutebuka yasobanuriye abo banyeshuri ko ibiyobyabwenge birimo urumogi n’inzoga zitemewe nka Kanyanga bishobora kubashora mu ngeso mbi nk’ubusambanyi, rimwe na rimwe bukurikirwa n’ingaruka mbi zirimo gutwara inda z’indaro, kuva mu ishuri, kwirukanwa mu muryango kuri bamwe , ipfunwe , ubuzererezi, ubwomanzi, no kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Yababwiye ati:"Ibiyobyabwenge nk’uko bivugitse, byangiza kandi biyobya ubwenge bw’uwabinyoye. Ntushobora gutsinda mu ishuri cyangwa ngo utere imbere ubinywa. Mukwiye kwirinda no kurwanya ikintu cyose gishobora kwangiza ahazaza hanyu."
Yabwiye kandi abo banyeshuri kimwe n’abarezi babo ko ibiyobyabwenge bituma uwabinyoye akora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, ubujura, ihohotera rishingiye ku gitsina, urugomo, gufata ku ngufu, no gusambanya abana ku mbaraga.
Yabasobanuriye ko ibyo byaha biteza umutekano muke, bityo asaba buri wese kutanywa ibiyobyabwenge, kutabitunda no kutabicuruza, kandi agatanga amakuru ku gihe ku babikora.
IP Rutebuka yabwiye kandi abo banyeshuri guharanira uburenganzira bwabo batanga amakuru ku gihe ku ihohoterwa ryabakorewe, aha akaba yaratanze urugero rwo gukoreshwa imirimo ivunanye, kuvutswa uburenganzira bwo kwiga, guhabwa ibihano biremereye, ihohotera rishingiye ku gitsina, ibyo bakabikora basobanurira ababyeyi babo n’abarezi babo muri rusange uburenganzira bw’umwana, ariko noneho mu gihe hagize ububangamiye bakabimenyesha Polisi y'u Rwanda n’izindi nzego bireba kugira ngo afatwe ahanwe hakurikijwe amategeko.
Yabagiriye inama yo kwima amatwi umuntu waza ababwira ko ashobora kubaha cyangwa kubashakira akazi n’amashuri byiza mu bihugu by’amahanga, aha akaba yarababwiye ko iyo babagejejeyo babambura ibyangombwa byose maze bakabakoresha imirimo ivunanye kandi nta gihembo ndetse bakabashora mu busambanyi.
IP Rutebuka yigishije kandi abo banyeshuri amategeko n’amabwiriza bigenga kugenda mu muhanda, aha akaba yarababwiye kunyura buri gihe ku ruhande rw’ibumoso bw’umuhanda bakurikije icyerekezo bajyamo, kandi bakanyura mu nzira yateganyirijwe abanyamaguru mu gihe ihari.
Yababwiye kujya bambukira mu mirongo itambitse y’ibara ry’umweru iri mu muhanda yerekana aho abanyamaguru bemerewe kwambukira, kandi mbere yo kuyambukiranyamo bakabanza kureba iburyo n’ibumoso by’umuhanda niba nta kinyabiziga kiri hafi ku buryo yambutse yahurira nacyo hagati mu muhanda ku buryo byateza impanuka.
Yababwiye kandi kujya bategereza imurikwa ry’ ikimenyetso cy’umugabo utambuka mu rumuri rw’icyatsi kibisi, bityo bakabona kwambukira muri iyo mirongo iri mu muhanda itambitse ifite ibara ry’umweru.
Yabibukije ko n’ubwo baba bambuka umuhanda mu gihe gikwiriye kandi banyuze ahabugenewe, bagomba kwihuta, ntibawutindemo kandi ababwira kujya bahagarika ibinyabiziga biri mu byerekezo byombi by’umuhanda bakoresheje akaboko kugirango bihagarare maze babone uko bambuka nta nkomyi kandi bagategereza kugeza bihagaze, bityo bakabona kwambuka.
Yasabye ubuyobozi bw’iri shuri kugena muri gahunda zabo igihe cyo kuganiriza abanyeshuri babo ku ngaruka z’ibiyobyabwenge kugira ngo birusheho kurwanywa, haba mu ishuri ryabo ndetse n'iwabo.
Umuyobozi w’iri shuri, Mukantaganzwa Belthilde,yagize ati:"Izi nama za Polisi y’u Rwanda, uretse kuba zizatuma turwanya no gukumira ibyaha birimo kunywa, gukwirakwiza no gucuruza ibiyobyabwenge mu kigo cyacu, bizanatuma abanyeshuri bacu barushaho kurangwa n’imico n’imyitwarire byiza, bityo bige kandi batsinde".
Yashimiye Polisi y’u Rwanda muri aka karere ku nama yagiriye abo banyeshuri maze abasaba kuzazishyira mu bikorwa.
Umwe muri abo banyeshuri witwa Niyigena Clémence wiga mu mwaka wa gatatu wisumbuye yagize ati:" Numvaga iby’icuruzwa ry’abantu ariko sinari nsobanukiwe uko rikorwa. Namenye kandi ubwoko bw’ibiyobyabwenge, ingaruka zabyo , uko nabyirinda no kubirwanya.Iyi nama yari ingirakamaro kuko yatumnye nsobanukirwa ibyo byose."
Yongeyeho agira ati :"Imbere hacu ni heza kandi imiryango yacu ndetse n’igihugu muri rusange bidutezeho byinshi. Nta mpamvu rero yo kwangiza ahazaza hacu n’ibintu dushoboye kwirinda no kurinda abandi".
Yakanguriye urubyiruko muri rusange kwirinda kunywa, gutunda no gucuruza ibiyobyabwenge kandi asaba bagenzi be kujya baha Polisi y’u Rwanda amakuru ku gihe ku bakora ibyaha muri rusange.
Kinyarwanda
English











