Abakorerabushake 13 b’umuryango utabara imbabare (Croix rouge) bo mu karere ka Karongi, kuva kuri uyu wa mbere tariki ya 20 Ukwakira bari mu mahugurwa y’uko batabara abarohamye mu mazi.
Aya mahugurwa yateguwe na Polisi y’u Rwanda ishami ryayo rishinzwe kubungabunga umutekano wo mu mazi rikorera mu karere ka Karongi ari kubera ku cyicaro gikuru cy’umuryango utabara imbabare kiri mu kagari ka Kibuye, umurenge wa Bwishyura akarere ka Karongi.
Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe kubungabunga umutekano wo mu mazi mu karere ka Karongi Assistant Inspector of Police (AIP),Jean Bosco Mugwaneza, yavuze ko abari muri aya mahugurwa bazahabwa umumenyi-ngiro bwo kwoga, gukoresha ibikoresho byatuma batarohama ku buryo bworoshye nk’amakote yabugenewe, kimwe no gukoresha umugozi mu kurohora uwarohamye.
Yashimiye kandi umuryango utabara imbabare mu karere ka Karongi kubera imikoranire myiza ufitanye na Polisi y’u Rwanda cyane cyane ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi mu kubungabunga umutekano w’abayakoresha.
Umuhuzabikorwa w’umuryango utabara imbabare mu karere ka Karongi na Rutsiro Habarugira Isaac yashimye Polisi kuba yaremeye kubaha aya mahugurwa kuko azafasha benshi bashoboraga kuzarohama mu mazi, aho yagize ati:” Nk’abatabazi dukorera hafi y’ikiyaga cya Kivu, twari dukeneye amahugurwa nk’aya kugirango tugire ubumenyi bw’ibanze bwo gutabara abahura n’akaga ko kurohama mu mazi”.
Kinyarwanda
English











