Kuri uyu wa gatanu taliki ya 7 Nyakanga 2017, mu kagari ka Kibuye, umurenge wa Bwishyura, akarere ka Karongi, abamotari bagera ku 110 bibumbiye muri koperative yitwa COOTRAMOKA bahawe ikiganiro ku ruhare rwabo mu gukumira no kurwanya ibyaha, bihatira gukorana n’inzego zishinzwe umutekano kandi bafatanya nazo ngo hahashywe abanyabyaha iyo bava bakagera mu karere kabo.
Ni ikiganiro cyatanzwe na Chief Superintendent of Police(CSP) Murenzi Sebakondo, umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba wungirije, ari nawe wari mushyitsi mukuru muri icyo kiganiro, aho yabasobanuriye ko guhanahana amakuru kandi ku gihe ari inkingi ikomeye y’umutekano n’amajyambere arambye bageza ku gihugu binyuze muri serivisi baha abaturage.
Yagize ati: “Polisi y’u Rwanda n’abaturage muri rusange bishimira serivisi mutanga cyane mu rwego rw’ubwikorezi, ntimukwiye rero gupfusha ubusa icyo cyizere mufitiwe n’igihugu cyose, muharanire guteza imbere umurimo wanyu kandi muhorane isuku mu kazi kanyu.”
CSP Sebakondo yakomeje agira ati:” Hari imyitwarire mibi ikigaragara hirya no hino muri Karongi ya bamwe mu bamotari batacyubahiriza amwe mu mategeko y’umuhanda. Hari abamotari bakora batujuje ibyangombwa, nko gutwara nta ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, kutambika ingofero abagenzi batwaye ariko hakiyongeraho ikibazo gikomeye aricyo cyo gutwara abagenzi barenze umuntu umwe kuri moto aribyo bakunze kwita gutendeka, ibyo byose bigomba guhagarara kandi mubigizemo uruhare, ni kimwe mu byo koperative zanyu zimaze.”
Mu gusoza, yababwiye ko umutekano ari inkingi ikomeye y’iterambere, abasaba kurwanya ikintu cyose cyahungabanya iterambere ry’abatuye akarere ka Karongi by’umwihariko n’igihugu muri rusange, maze abasaba gutangira amakuru ku gihe kandi bakamenya abo batwara, babona ari abantu bakemangwaho ubugizi bwa nabi bakabimenyesha inzego z’umutekano kuko kwirinda biruta kwivuza.
Bavakure Louis , umuyobozi w’impuzamashyirahamwe y’abamotari mu karere ka Karongi , yashimiye Polisi y’u Rwanda yegera abamotari, akaba yavuze ko bibafasha mu myitwarire yabo y’akazi no mu buzima busanzwe.
Yakomeje agira inama abo abereye umuyoobzi ku umutekano bawugira uwabo kandi buri gihe bakamenyesha inzego zishinzwe umutekano uwo bakeka ko yaba atwaye ibiyobyabwenge cyangwa n’ikindi cyose cyahungabanya umutekano.
Iki kiganiro cyari cyanitabiriwe na Senior Superintendent of Police(SSP) Eric KAnyabuganza uyobora Polisi mu karere ka Karongi, cyarangiye abamotari bagaragaje ko bafite ubushake mu kubahiriza amategeko bafatanya n’inzego zose kandi berekana uwaba afite umugambi wo guhungabanya umutekano atarabikora.
Kinyarwanda
English











