Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Karongi: Abamotari basabwe kuba abafatanyabikorwa mu gukumira ibyaha

Umuyobozi wa sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Bwishyura, Chief Inspector of Police (CIP) Bernard Gahima yagiranye inama n’abamotari  115 bakorera mu bice bitandukanye byo mu karere ka Karongi, maze abakangurira kurangwa n’ubufatanye mu kurwanya no gukumira ibyaha, byaba ibifitanye isano n’umwuga wabo ndetse n’ibindi.

Abo bamotari  bibumbiye muri Koperative ebyiri ari zo : COTAMOKA (Cooperative de Taxi Motos - Karongi) na COTRAMOKA (Cooperative de Transport par Moyen de Motos-Karongi).

Iyo nama abo bamotari bagiranye n’ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda muri aka karere yabereye mu kagari ka Kibuye ku italiki ya 22 Werurwe 2016.

CIP Gahima yababwiye ati:"Mu bakiriya banyu hashobora kubamo abafite ibintu bitemewe n’amategeko nk’ibiyobyabwenge. Bashobora kandi kubamo abagiye cyangwa abavuye gukora ibyaha binyuranye. Igihe cyose mubonye cyangwa mumenye amakuru ya bene uwo muntu mujye muhita mubimenyesha Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibishinzwe."

Uretse kubakangurira gutangira amakuru ku gihe, CIP Gahima yanasabye abo bamotari kubahiriza amategeko agenga umwuga wabo, aha akaba yarababwiye ko ari bwo buryo bwonyine bwo gukumira impanuka zo mu muhanda.

Yababwiye kubahiriza ibyapa byo ku muhanda, kudatwara imitwaro kuri moto, kutayitwaraho abagenzi barenze umwe, gutwara moto ku muvuduko wagenwe, kwambara ingofero zabugenewe (casques) mu gihe batwaye moto, kandi bagahagurutsa moto ari uko umugenzi batwaye na we amaze kuyambara.

CIP Gahima yakomeje ababwira ati:" Mwibuke ko iyo impanuka ibaye idatoranya. Iyo ibaye ishobora namwe kubahitana cyangwa ikabakomeretsa. Kubahiriza amategeko agenga umwuga wanyu rero biri mu nyungu zanyu ndetse n’abandi bakoresha umuhanda muri rusange."

Yabashimiye uruhare bagira mu kwucungira umutekano, maze abasaba gukomeza gufatanya na Polisi y’u Rwanda mu kurwanya no gukumira ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko, ibi bakabikora batanga amakuru ku gihe yatuma gikumirwa ndetse yatuma hafatwa abagikoze ndetse n’abafite imigambi yo kubikora.

Yibukije ko kugira ngo umuntu atangire gukora uyu mwuga agomba kuba afite ibyangombwa bibimwemerera birimo uruhushwa rwo gutwara moto, urumwemerera gukora uyu mwuga, hamwe n’ubwishingizi, kandi ababwira kujya babigendana igihe cyose bayitwaye.

Umuyobozi w’abo bamotari witwa Bavakure Louis yagize ati:"Umutekano usesuye ni wo utuma dukora mu bwisanzure uyu mwuga udutunze ukanatunga imiryango yacu. Si twe rero dukwiriye gusigara inyuma mu kugira uruhare mu kuwusigasira."

Yabwiye bagenzi be ati:"Tugomba kubahiriza amategeko agenga umwuga wacu kandi tugaha Polisi y’u Rwanda amakuru yatuma harwanywa ibyaha by’uburyo bwose. Na none kandi nta mpamvu yo kugira ngo impanuka zikomeze guhitana abantu, kubakomeretsa cyangwa ngo zangize ibikorwa by’iterambere kandi dushoboye kuzirinda no kuzikumira."

Bavakure yashimye Polisi y’u Rwanda muri aka karere ku nama yabagiriye, kandi asaba  bagenzi be kuzikurikiza.