Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Karongi yakanguriye abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto bazwi ku izina ry’abamotari bakorera muri ako karere kurushaho kubahiriza amategeko y’umuhanda kugira ngo birinde gukora cyangwa guteza impanuka.
Izi nama, kimwe n’izindi, Polisi yazibagiriye mu nama yagiranye n’abo bamotari bibumbiye mu mpuzamashyirahamwe yitwa Union des Cooperatives de Taxi Motos Kanguka Karongi-(UCOTAMKAKA ) ku itariki 3 Werurwe mu kagari ka Kiniha, umurenge wa Bwishyura.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Supt. of Police (SP) Dieudonné Rwangombwa, yagize ati: "Kubahiriza amategeko y’umuhanda biri mu nyungu zanyu kuko impanuka iyo ibaye idatoranya. Kuyubahiriza ni ukurengera ubuzima bw’abakoresha umuhanda muri rusange n’ibikorwa bitandukanye".
Kimwe n’abandi bose batwara moto muri rusange, yabakanguriye kwirinda umuvuduko ukabije, kutavugira kuri terefone batwaye moto no kwambara ingofero yabugenewe yo kubarinda gukomereka mu gihe habaye impanuka.
SP Rwangombwa yabakanguriye kandi kwirinda ibiyobyabwenge nk’urumogi n’inzoga zitemewe mu Rwanda zirimo Kanyanga no gutanga amakuru ku gihe ku babinywa, ababitunda n’ababicuruza.
Na none yabakanguriye kujya bagira amakenga ku cyo n’uwo batwaye kugira ngo badatwara umuntu ufite gahunda zitari nziza cyangwa utwaye ibintu binyuranyije n’amategeko kandi bakihutira gutanga amakuru ku gihe ku kintu cyose gishobora guteza umutekano muke.
Umuyobozi COTAMKAKA, Ngamije Modeste, yagize ati: "Izi nama ni ingirakamaro kuko zongeye kuduhwiturira kubahiriza amategeko y’umuhanda. Bizadufasha kwirinda gukora no guteza impanuka".
Yakanguriye bagenzi be bari bitabiriye iyo nama gushyira mu bikorwa inama zose bagiriwe no kuzigeza kuri bagenzi babo batitabiriye inama kubera impamvu zitandukanye.
Kinyarwanda
English











