Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Karongi Supt. of Police (SP) Dieudonné Rwangombwa, yagiranye inama n’abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto bazwi ku izina ry’Abamotari bagera ku 146 bakorera mu karere ka Karongi abakangurira kurushaho kubahiriza amategeko agenga umwuga wabo kugirango birinde gukora cyangwa guteza impanuka zo mu muhanda zihitana kandi zikomeretsa abantu, utaretse kwangiza ibikorwa bitandukanye.
Iyi nama yabereye mu kagari ka Kibuye, mu murenge wa Bwishyura ku itariki 11 Gicurasi uyu mwaka.
SP Rwangombwa yabwiye aba bamotari ko kubahiriza amategeko agenga umwuga wabo biri mu nyungu zabo kuko iyo impanuka ibaye idatoranya.
Yababwiye ko ziterwa akenshi n’umuvuduko ukabije, gukoresha telefone utwaye ikinyabiziga, nko kwitaba cyangwa guhamagara, guheka abagenzi barenze umwe, kuvanga abagenzi n’imitwaro, no gutwara ikinyabiziga wasinze cyangwa udafite uruhushya rwo kugitwara.
Yibukije ko kugira ngo umuntu atangire gukora uyu mwuga agomba kuba afite ibyangombwa bibimwemerera birimo uruhushwa rwo gutwara moto, urumwemerera gukora uyu mwuga, hamwe n’ubwishingizi.
SP Rwangombwa yababwiye kandi kujya bagira amakenga y’abantu batwaye kuko muri bo hashobora kubamo abagizi ba nabi, bityo bakaba bakwiye kujya bihutira kumenyesha Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibishinzwe mu gihe babonanye umugenzi ikintu kinyuranyije n’amategeko.
Yabasabye kujya bagirana inama no guhwitura bagenzi babo baba bakoze ibinyuranyije n’amategeko ngengamikorere.
Yababwiye kugira uruhare mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, irikorerwa abana, ruswa, ibiyobyabwenge nk’urumogi n’inzoga zitemewe mu Rwanda zirimo Kanyanga.
Agaruka kuri ruswa, SP Rwangombwa yagize ati:"Hari bagenzi banyu bajya bafatwa bagerageza guha abapolisi ruswa kugirango bareke kubakurikinaho ibyaha cyangwa baba bafatiwemo. yagaragaje Ibi, kimwe n’ibindi byaha bikwiye kwirindwa no kurwanywa. Mu gihugu kirangwamo ruswa, serivisi, nk’uburenganzira, isigara ari igicuruzwa. Ibi bigira ingaruka mbi ku bukungu bw’igihugu."
Yibukije abo bamotari kandi ko ibiyobyabwenge biri ku isonga mu bitera ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu, gusambanya abana, ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ubujura, kandi ko biri mu bitera amakimbirane mu miryango, ubusambanyi, uburaya, ubuzererezi n’ubwomanzi, gutwara inda z’indaro, no kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Yabakanguriye kwirinda no kugira uruhare mu kurwanya no gukumira ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko baha Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zirimo iz’ibanze amakuru yatuma kirwanywa no gukumirwa.
Kinyarwanda
English











