Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Karongi: Abamotari, abanyonzi n’abatwara amato basabwe kutarebera abakora ibyaha

Kuri uyu wa kane taliki ya 13 Nyakanga, abakora umwuga wo gutwara abantu n’ibintu kuri moto, amagare no mu mato  mu kiyaga cya Kivu bose bakorera mu murenge wa Bwishyura, mu karere ka Karongi, bibukijwe kunoza akazi kabo no kugira uruhare mu kwicungira umutekano .

Babibwiwe mu nama bagiranye n’ubuyobozi bw’inzego zishinzwe umutekano zikorera muri Karongi ndetse n’ubuyobozi bw’akarere kabo , ikaba yarabereye mu kagari ka Kibuye, mu murenge wa Bwishyura, ahahuriye abagera kuri 200 bakora iriya mirimo.

Iyi nama yayobowe n’umuyobozi w’akarere ka Karongi, Francois Ndayisaba ari kumwe n’umuyobozi wa Polisi mu karere ka Karongi, SSP Eric Kanyabuganza n’abahagarariye izindi nzego zishinzwe umutekano zikorera mu karere.

Mu ijambo yabagejejeho, Meya Ndayisaba yavuze ko akazi kabo gafitiye igihugu akamaro kuko uyu mwuga wo gutwara abagenzi  uteza imbere imiryango yabo n’igihugu muri rusange,  akaba yabasabye kuwukora neza barangwa n’imyitwarire myiza bityo akarere bakoreramo kagakomeza kurangwa n’iterambere ku nzego zose , bihereye kuri bo no ku miryango yabo.

Yakomeje asaba abitabiriye inama kwitabira gahunda za leta,  kuko ziba zaratekerejweho mu nyungu z’umuturage kandi abasaba gukorana bya hafi n’inzego zishinzwe umutekano  baziha amakuru y’ibinyuranyije n’amategeko cyangwa bibangamiye ituze ry’abaturage.

SSP Kanyabuganza mu ijambo rye yagize ati:” Polisi y’u Rwanda n’abaturage muri rusange bishimira serivisi mutanga cyane mu rwego rw’ubwikorezi, ntimukwiye rero gupfusha ubusa icyo cyizere mufitiwe n’igihugu cyose, muharanire guteza imbere umurimo wanyu kandi muhorane isuku mu kazi kanyu.”

Umuyobozi wa Polisi muri Karongi yasabye kandi abitabiriye inama  kwirinda gutwara ibiyobyabwenge ndetse no kubinywa, kumenya abagenzi batwaye cyane cyane kuri  moto zabo, kuko  byagaragaye ko hari bamwe muri bagenzi babo batwara abanyabyaha banyuranye kubera uburangare cyangwa se banabazi.

Aha akaba yagize ati:” Hari bamwe muri bagenzi banyu bajya bafatwa bahetse ibiyobyabwenge kuri moto zabo cyangwa bazihetseho ababifite. Mukwiriye kubyirinda kandi mugaha Polisi amakuru ajyanye n’umugenzi cyangwa undi muntu wese mubonanye ibintu byose binyuranyije n’amategeko."

Yababwiye kandi  ati:"Umwuga wanyu utuma mubasha kugera ahantu henshi hashoboka, mukwiriye kurwanya no gukumira ikintu cyose gishobora gutera umutekano muke aho muri hose."

Mu gusoza , SSP Kanyabuganza yagize ati:” Nyuma yo kuba abaturage beza, hari n’amategeko agenga umwuga wanyu, murasabwa kuyubahiriza; abakorera mu muhanda mwubahe amategeko awugenga, abakorera mu mazi namwe mugenzure ko hatakwinjira umuntu cyangwa ikintu gishobora guhungabanya umutekano, mube abafatanyabikorwa ba Polisi mu kazi kanyu.”

Bavakure Louis usanzwe uyobora abamotari muri Karongi wavuze mu izina rya bagenzi be,  yashimiye Polisi y’u Rwanda yegera abamotari n’abandi bakora akazi ko gutwara abantu, akaba yavuze ko bibafasha mu myitwarire yabo y’akazi no mu buzima busanzwe.

Yakomeje agira inama abo abereye umuyobozi, ko  umutekano bawugira uwabo kandi buri gihe bakamenyesha inzego zishinzwe umutekano uwo bakeka ko yaba atwaye ibiyobyabwenge cyangwa n’ikindi cyose cyahungabanya umutekano.

Muri iki kiganiro, abamotari, abanyonzi n’abatwara amato  bagaragaje ko bafite ubushake mu kubahiriza amategeko bafatanya n’inzego zose kandi berekana uwaba afite umugambi wo guhungabanya umutekano atarabikora.