Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Karongi : Abakora umwuga w’uburobyi mu kiyaga cya Kivu barakangurirwa kubumbatira umutekano

Kuri uyu wa mbere tariki ya 8 Ukuboza abakora umwuga w’uburobyi bagera 150 mu kiyaga cya Kivu bakanguriwe gukaza umutekano,gukumira ibyaha ndetse n’impanuka zibera mu mazi zigatwara ubuzima bw’abantu.

Iyi nama ikaba yabereye  mu murenge wa  Bwishyura,akagari ka Kibuye  iyoborwa  n’umuyobozi w’akarere Bernard Kayumba akaba yabasabye kwirinda impanuka zibera mu mazi kuko zitwara ubuzima bw’abantu.

Abitabiriye inama bakaba baraturutse mu mirenge ya  Rubengera , Bwishyura , Mubuga na Gishyita .

Kayumba yasabye abo barobyi kwirinda gukoresha imitego itemewe n’amategeko mubiyaga harimo inzitiramubu bifashisha kandi zaratanzwe kugira ngo zirinde indwara zitandukanye  nka marariya.

Yababwiye ko  iyo barobesheje inzitiramubu  byonona amafi matoya yakagombye kuzatanga umusaruro mugihe kiri imbere.

Inspector of Police Bosco Mugwaneza ukorera mu ishamirya Polisi rikorera mu mazi  (Marine) yasabye abitabiriye inama ko bagomba kujya bambara  amajire yobo mu gihe bagiye mu mazi kuko bibafasha kurinda ubuzima igihe habaye  impanuka bari mu mazi.

IP Mugwaneza yasabye abo barobyi kujya bitwararika igihe bari mu mazi baroba kuko hari abagira uburangare ugasanga bararohamye cyangwa bagapakira amato yabo imizigo iremereye bikaba byateza impanuka zivamo gutwara ubuzima bw’abantu.

Célestin Simparinka wari witabiriye inama yashimiye Polisi y’u Rwanda uruhare igira mu kurinda umutekano w’abanyarwanda by’umwihariko abakorera mu kiyaga cya Kivu.