Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Karongi: Abagore bahagarariye abandi bakanguriwe kurwanya ihohoterwa

Polisi ikorera mu karere ka Karongi yakanguriye abagore bahagarariye abandi muri ako karere , gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibindi byaha , ku italiki ya 11 Nyakanga, mu rwego rwo kurushaho kubumbatira no gusigasira umutekano.

Ni mu kiganiro cyatangiwe mu murenge wa Bwishyura, giteguwe ku bufatanye bwa  Polisi, ubuyobozi bw’akarere ka Karongi n’umuryango utegamiye kuri Leta wa Profemmes Twese Hamwe, kikaba cyarayobowe na Visi Meya ushinzwe imibereho y’abaturage muri Karongi, Drocella Mukashema, umuyobozi wa Polisi mu karere, Senior Superintendent of Police(SSP) Eric Kanyabuganza.        

Aganira n’abagore bahagarariye abandi  bageraga kuri 30, Visi Meya Mukashema yavuze ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorwa ahanini kubera ikibazo cy’imyumvire kuri ryo, avuga ko rikunze gukorerwa abagore n’abana ko, ariko rishobora gukorwa cyangwa rigakorerwa ibitsina byombi.

Visi Meya yagize ati:”N’ubwo abari hano ari abagore bahagarariye abandi, ubutumwa buhatangirwa burabagenewe by’umwihariko ariko bunagenewe umuturage wese kuko ihohoterwa rigira ingaruka ku muryango wose.”

Mu gusoza, Visi Meya Mukashema yabasabye kuganira n’abo bahagarariye ku burenganzira bwabo, kunoza inshingano bafite ku muryango , gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina kandi bakabakangurira kuritangaho amakuru aho ryaboneka hose.

Mu kiganiro n’abo bagore, SSP Kanyabuganza  yababwiye ko ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bishobora gukorwa n’ibitsina byombi, aha akaba yarabahaye urugero rw’umugabo cyangwa umugore ubuza uburenganzira ku mutungo uwo bashakanye, cyangwa kumuhoza ku nkeke.

Yababwiye kandi ati:"Uwakoze ihohoterwa rishingiye ku gitsina arafungwa kandi agacibwa ihazabu, naho uwarikorewe rimutera ihungabana , ndetse n’ibindi, abana babo nabo nta burere baba bagihabwa. Murumva ko impande zose zigerwaho n’ingaruka mbi zaryo, akaba ari yo mpamvu buri wese akwiriye kuryirinda kandi akarirwanya yivuye inyuma."

SSP Kanyabuganza  yabasobanuriye ko ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bikorwa ahanini n’abanywi b’ibiyobyabwenge nk’urumogi n’inzoga zitemewe nka kanyanga n’abasinzi muri rusange,  maze abagira inama yo gutanga ubutumwa bwo kwirinda imyitwarire ijyanye nabyo mu baturage babana nabo.

Yababwiye kandi  nomero za telefone za Polisi y’u Rwanda zitangirwaho amakuru ajyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, izo nomero akaba ari: 112, 3512, na 3029, abasaba kuzitanga mu bagore bahagarariye.

Umwe muri abo baturage bo mu murenge wa Gasaka witwa Nyirahabimana Dancille yagize ati:"Sinari nsobanukiwe amoko y’ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ariko nyuma y’ikiganiro twahawe na Polisi y’u Rwanda; nabisobanukiwe neza, kandi niyemeje kuba umufatanyabikorwa wayo mu kubirwanya no kubikumira."

Mukandekezi Francoise uhagarariye Profemmes mu Ntara y’Iburengerazuba wari muri kiriya kiganiro, yagize ati:” Kurwanya  ihohoterwa ringiye ku gitsina  ntibigomba guharirwa Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego, ahubwo bikwiriye kuba ibya buri wese kuko ibyo byaha bihungabanya ituze ry’abantu muri rusange."

Polisi y’u Rwanda yashyizeho ingamba zitandukanye zigamije kurushaho  gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, muri zo hakaba harimo ishyirwaho ry’ ishami rishinzwe kurwanya no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana (Anti Gender -Based Violence and Child Protection Directorate.)

Ku nkunga ya Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeanette Kagame,  Polisi y’u Rwanda yashyizeho kandi Isange One Stop Center, iki kikaba ari ikigo gishinzwe kwita no gufasha abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, aho kugeza ubu serivisi z’iki kigo  zimaze kugezwa mu bitaro 27 by’uturere.