Uku kubibutsa inshingano zabo zo gukora akazi kinyamwuga no kubahiriza amategeko abagenga, byabaye tariki ya 24 Ukuboza mu nama bagiranye n’ushinzwe imikoranire ya Polisi n’abaturage muri ako karere Inspector of Police (IP) Jean Baptiste Rutebuka, aho yari kumwe n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Karongi Muhire Emmanuel.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Karongi Muhire Emmanuel aganira n’abagize urwego rwa Dasso bo mu karere ka Karongi, yabasabye ubufatanye n’inzego zishinzwe gucunga umutekano kuko aribwo buryo bwonyine butuma bagera ku nshingano zabo, aboneraho kubasaba kujya batanga amakuru y’ikintu cyose gishobora kuba cyahungabanya umutekano kugira ngo habeho gukumira hakiri kare.
IP Jean Baptiste Rutebuka we yavuze ko iyi nama n’abagize urwego rwa Dasso yasuzumiye hamwe imikorere n’imikoranire hagati yabo, polisi ndetse n’izindi nzego, hagamijwe gukomeza kubungabunga umutekano. Yagize ati:” twari tugamije kubibutsa inshingano zabo nk’urwego rushinzwe kunganira akarere mu kubungabunga umutekano. Mu mpera z’umwaka hari bamwe bashobora kwirara bakishimira ko basoje umwaka ku buryo bakwibagirwa inshingano zabo.
Iyi nama rero yari igamije kubakebura kugira ngo bakore akazi kurushaho, kuko hari ibikorwa bimwe na bimwe bishobora kuboneka birimo ubusinzi, urugomo,ubujura hirya no hino mu mirenge bikozwe n’abaturage muri iki gihe dusoza umwaka.
Kinyarwanda
English











