Abagize komite zo kwicungira umutekano (CPCs) n’abagore bahagarariye abandi mu nama y’Igihugu yabagore mu murenge wa Murundi mu karere ka Karongi kuri uyu wa 01 Ukwakira bahawe amahugurwa abibutsa inshingano zabo ndetse n’uruhare bagira mu gukumira ibyaha bihungabanya umutekano aho batuye.
Ibi babisabwe mu biganiro bahawe na Assistant Inspector of Police (AIP) Aimable Rutayisire ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage hagamijwe gu kumira ibyaha ari kumwe na Mudacumura Aphrodis umunyamabanga nshingwabikorwa w’u murenge wa Murundi ndetse na Udatsikira Hertier ushinzwe uburinganire n’ iterambere muri aka karere.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Murundi, Mudacumura Aphrodis yabwiye abitabiriye amahugurwa ko iterambere ryose rishingira ku mutekano.
Yagize ati”Umutekano uraharanirwa. Nta kindi cyadufasha kuwugeraho rero usibye guhagurukira icyarimwe twese tukarwanya amakimbirane,ibiyobyabwenge,inzoga z’inkorano n’ibindi, tukumva ko buri wese agomba kubigira ibye”.
AIP Rutayisire aganira n’abitabiriye amahugurwa yababwiye ko bakwiye kwita ku nshingano zabo kugirango barusheho gukumira ibyaha.
Yagize ati” Mwagiyeho kugirango mubashe kwicungira umutekano mushishikariza n’abaturage mukorana nabo akamaro ko kwicungira umutekano. Murwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina,amakimbirane yo mu miryango, ibiyobyabwenge,ubujura n’ibindi ibi byose rero muzabigeraho ari uko mwubahirije inshingano mushinzwe”
Yakomeje ababwira ko bimwe mu biza ku isonga mu guhungabanya umutekano ari ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkora kandi byiganje mu rubyiruko.
Yagize ati” Twishimiye ko muri aya mahugurwa abenshi barimo ari abagore, kandi ngo uwigishije umugore aba yigishije umuryango. Turabasaba ko mwagira uruhare rwo kujya muganiriza abana banyu ububi n’ingaruka z’ibiyobyabwenge,mukabashishikariza kubireka ndetse mu gahugura n’abandi bagore akamaro ko kuganira n’abana babo”.
Udatsikira Hertier ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango mu karere ka karongi yabwiye abitabiriye aya mahugurwa ko umuryango nyarwanda wugarijwe n’icyibazo cy’amakimbirane yo mu miryango, ihohoterwa byose bifitanye isano n’ibiyobyabwenge bityo ku birwanya akaba ari inshingano ya buri wese atanga amakuru y’aho bigaragaye.
Udatsikira asoza abasaba kuba abahinduramyumvire aho batuye binyuze mu gutanga ibiganiro mu nteko z’abaturage bibashishikariza ku gira uruhare mu kubaka umuryango nyarwanda uzira ibiyobyabwenge n’amakimbirane mu miryango
English









