Ku gicamunsi cyo ku italiki ya 8 Ukuboza, mu mudugudu wa Gatare, akagari ka Muganza mu murenge wa Karama ho mu karere ka Kamonyi, Polisi ikorera muri aka karere n’Inama y’Igihugu y’Abagore, bifatanyije n’abaturage bahatuye mu mugoroba w’ababyeyi.
Uyu mugoroba witabiriwe n’ababyeyi bagera kuri 300, abagore n’abagabo, witabirwa kandi na Inspector of Police(IP) Eugenie Uwimana ushinzwe imikoranire ya Polisi n’abaturage mu karere ka Kamonyi, hari kandi Claudine Umuhire waturutse mu Nama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’igihugu.
Mu kiganiro cyatanzwe, aba baturage bashimiwe uburyo bitabiriye umugoroba w’ababyeyi ufatwa nk’urubuga baganiriramo ibibazo birimo ibiba biri hagati y’abagize imiryango n’ibiba biri hagati y’abantu muri rusange maze bakabikemura, gahunda zo kwiteza imbere no kwicungira umutekano n’ibindi,..
Mu kiganiro cyatanzwe n’Umuhire, harimo gahunda zo kuboneza urubyaro no kwiteza imbere mu ngo biciye muri gahunda ya KORA WIGIRE ibafasha kunoza imishinga yababyarira inyungu, aho yababwiye ko kuri buri murenge , urwego ahagarariye rwahashyize umukozi ubishinzwe, bityo bakwiye kumugana akabagira inama.
Yagize ati:” Iterambere ry’igihugu rihera mu ngo zacu, kandi Leta yadushyiriyeho uburyo butandukanye bwo kwiteza imbere harimo no kugana ibigo by’imari nka BDF n’ibindi…namwe rero ntimukwiye gusigara inyuma cyane cyane abagore.”
IP Uwimana mu kiganiro yatanze, yibanze ku gukumira no kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo n’irikorerwa abana biciye mu mugoroba w’ababyeyi ahahurirwa n'ababa bafite ibyo bibazo , bigakemurwa mbere y’uko bishyikirizwa izindi nzego, ariko byose bigakurikiza amategeko asanzwe hatabayeho guhishira abanyabyaha.
Yagarutse ku byaha bimwe bikurura ibibazo mu miryango harimo ubuharike, gucana inyuma, gusesagura umutungo w’umuryango, kutajya inama hagati y’abawugize, ubusinzi n’ibindi,.. bitera ihohotera rishingiye ku gitsina, biri mu bibazo abo baturage bitabiriye uwo mugoroba w’ababyeyi baganiriyeho aho, mu ruhame bamwe mu bafite ibyo bibazo n’ababifitanye n’abandi biyemeje kubireka no kubikemura.
IP Uwinama yabwiye abo baturage ati:"Ahari abantu ntihashobora kubura ibibazo kandi iyo bidakemuwe mu maguru mashya biteza ingorane zikomeye. Umugoroba w’ababyeyi rero ni urubuga rwiza rwo kugaragaza ibibazo no kubishakira umuti urambye."
Yakomeje ababwira ati:"Ibibazo bishobora kuvuka mu miryango ifite ubushobozi buke nk’uko bishobora no kuba mu yishoboye. Muri make,bishobora kuvuka mu byiciro by’abantu byose, niyo mpamvu 'Umugoroba w’ababyeyi ' udakwiye gufatwa nk’aho ureba gusa abagore, imiryango ifite ubushobozi buke, cyangwa abatari intiti ".
Yarangije abasaba kwirinda ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko no kujya bihutira guha Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zirimo iz’ibanze amakuru yatuma gikumirwa no gufata abagikoze cyangwa abategura kugikora.
Kinyarwanda
English











