Kuri uyu wa 29 Ukuboza urubyiruko rwo mu turere twa Ruhango, Muhanga,Kamonyi no mu mujyi wa Kigali ruturuka mu matorero atandukanye bahawe ibiganiro bibakangurira kuba umusemburo muri bagenzi babo mu gukumira ibiyobyabwenge,inda zidateganyijwe no kurangwa n’indangagaciro z’umuco Nyarwanda.
Ni urubyiruko rusanzwe ruyobora urundi muri turiya turere twavuze haruguru ndetse no mu mujyi wa Kigali.
Muri ibi biganiro Polisi y’u Rwanda yari ihagarariwe n’ushinzwe guhuza ibikorwa byayo n’izindi nzego(DCLO),Inspector of Police(IP) Eugenie Uwimana.
Mu kiganiro yahaye uru rubyiruko yabasabye kugira uruhare rukomeye mu kurwanya ibiyobyabwenge muri bagenzi babo bigana,ibi bakabikora babinyujije mu ma Clubs bahuriramo mu mashuri.
Yagize ati: “Mwese uko muri hano aho mwaturutse mu mashuri yanyu muri abayobozi ba bagenzi banyu,abanywa ibiyobyabwenge muba mubazi,mujye mubegera mubaganirize babireke,ndetse munabasengere ariko”.
Yakomeje asaba kurwanya no kwirinda ikintu cyose cyabavutsa amahirwe yo kwiga harimo nko guterwa inda bakiri bato.Abasaba kurangwa n’indangagaciro nyarwanda mu rwego rwo kwirinda ubusambanyi.
Yagize ati:”Mugomba kwirinda kwiyandarika,ubusambanyi si umuco wacu,ntabwo ari umuco w’Abanyarwanda.Umukobwa yambaye neza,akareka kwiyandarika,akareka kujya mu businzi,kutajya mu tubari,yazahurira hehe n’abamutera inda”?
Yabasabye gukomera ku muco nyarwanda kandi bakibuka ko ari n’abakristo,bakibuka gusenga cyane ndetse bakabifasha na bagenzi babo ari abo bigana ndetse n’abataragize amahirwe yo kwiga.
Pasiteri John ,umuyobozi w’impuzamatorero mu karere ka Kamonyi yasabye aba banyeshuri kuba urugero rwiza mu bandi bakajya bagaragara muri gahunda zose z’ibigo bigamo.
Yagize ati:”Nk’abana basenga mukwiye kuba urugero rwiza muri bagenzi banyu,mukegera bagenzi banyu mukabagira inama nziza ndetse mukagaragara mu bikorwa by’ikigo”.
Nyuma y’ibiganiro abanyeshuri bakaba bahawe umwanya batanga ibitekerezo n’ibyifuzo.Bishimiye uko Polisi y’u Rwanda idahwema kubegera aho biga mu bigo byabo .Bavuga ko ibiganiro ibiha bibafasha gufunguka mu mutwe bakagira byinshi bamenya cyane cyane bijyanye n’uburenganzira bwabo ndetse n’uko bagira uruhare mu kurwanya no gukumira inyaha.
Bijeje aba bayobozi ko bagiye kuba umusemburo mwiza muri bagenzi bao ndetse ko ubutumwa bahawe batazabwihererana bazabugeza ku rubyiruko bagenzi babo bahagarariye.
Aba banyeshuri baturutse mu bigo byo mu karere ka Ruhango,Muhanga Kamonyi ndetse no mu mujyi wa Kigali.Bakaba barageraga kuri 81,aya mahugurwa bahuriyemo mu karere ka Kamonyi bakaba bayamazemo iminsi 4, bateraniye mu ishuri ryisumbuye rwitiriwe Mutagatifu Marie Adélaïde.
Kinyarwanda
English











