Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kamonyi, Chief Inspector of Police (CIP) Marcel Kalisa ku itariki 17 Ukwakira 2015 yagiranye ikiganiro n’urubyiruko rwo mu mirenge ya Gacurabwenge na Rukoma rugera ku 100 arwigisha ubwoko bw’ibiyobyabwenge, ingaruka zabyo kandi arukangurira kubyirinda no kugira uruhare mu kurwanya inyobwa, itundwa n’icuruzwa ryabyo.
Icyo kiganiro cyabereye mu kagari Remera, mu murenge wa Rukoma aho rwari rumaze gusana amazu ane y’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batishoboye.
Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe ubukungu Uwera Alice nawe yagiranye n’urwo rubyiruko ikiganiro ku ngingo zitandukanye.
CIP Kalisa yabanje kurusobanurira ko ibiyobyabwenge nk’urumogi bishobora kubashora mu ngeso mbi nk’ubusambanyi bukurikirwa rimwe na rimwe no gutwara inda zitateganyijwe, kuva mu ishuri, kwirukanwa mu muryango kuri bamwe, no kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Yarubwiye kandi ko bishobora gutuma bakora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, ubujura, urugomo, no gufata ku ngufu.
CIP Kalisa yakomeje arubwira na none ati:"Ibiyobyabwenge nk’uko bivugitse byangiza kandi biyobya ubwenge bw’uwabinyoye. Imbere hanyu ni heza. Mukwiye rero kwirinda no kurwanya ikintu cyose gishobora kuhangiza".
Yashoreje ku kurusaba kubyirinda no kujya baha Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zirimo iz’ibanze amakuru ku gihe y’ababinywa n’ababicuruza.
Mu ijambo rye, Uwera yasabye urwo rubyiruko rwari rurangije icyo gikorwa cy’ubufasha kwirinda ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kubirwanya, ibyo bakabikora batanga amakuru ku gihe yatuma bikumirwa cyangwa yatuma ababikoze bafatwa.
Yarusabye kandi kujya rwitabira gahunda za Leta no kurwanya isuku nke aho batuye.
Na none kuri uwo munsi, ushinzwe imikoranire hagati ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha mu karere ka Ngororero, Assistant Inspector of Police (AIP) Alexandre Minani yagiranye ikiganiro n’abanyeshuri bagera kuri 450 bo muri TTC Muramba abakangurira kuzarangwa n’imyitwarire myiza mu gihe cy’ibiruhuko.
Yababwiye ati:"Dore mugiye kujya mu biruhuko. Muzirinde ubuzererezi, no kujya mu tubari kuko mushobora kuhahurira n’ibishuko bitandukanye bishobora kwangiza ahazaza hanyu".
Yabasobanuriye ko hari abantu bakuru bashukisha urubyiruko, cyane cyane urw’abakobwa ibintu birimo terefone zigendanwa, amafaranga, no kubasohokana maze bakabakoresha imibonano mpuzabitsina ibaviramo rimwe na rimwe gutwara inda zitateganyijwe zikurikirwa n’ingaruka mbi zirimo kuva mu ishuri, bityo abagira inama yo kwirinda ibyo bishuko.
Kinyarwanda
English











