Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi, Aimable Udahemuka yasabye abanyamuryango b’Ihuriro ry’urubyiruko Nyarwanda rw’abakorerabushake mu kwicungira umutekano (Rwanda Youth Volunteers in Community Policing- RYVCP) bagera kuri 200 gufata iya mbere mu kurengera uburenganzira bw’abana.
Ibi yabibasabiye mu nama we n’umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Chief Inspector of Police (CIP) Ndahimana Gisanga bagiranye na bo ku itariki 26 Nyakanga, mu murenge wa Gacurabwenge.
Udahemuka yagize ati:"Mugomba kugira uruhare rugaragara mu gutuma nta bana bo muri aka karere bata amashuri kandi aho ariho hose muzabona hari abana bakoreshwa imirimo itemewe mujye muhita mubimenyesha inzego z’umutekano mudatinze.
Aganira na bo, CIP Ndahimana yamenyesheje abanyamuryango b’iri Huriro bimwe mu byaha by’ihohoterwa rikorerwa abana bijyanye no kutubahiriza uburenganzira bwabo, anabibutsa uruhare rwabo mu kubirwanya.
CIP Ndahimana yagaragaje ko ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ari intandaro y’ibyaha bitandukanye birimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.
Yakomeje avuga ko mu biranga ihohoterwa rikorerwa abana harimo kubatoteza mu magambo, kubakoresha imirimo itemewe, kubasambanya ndetse no kubabuza uburenganzira bwo kwiga.
Yagize ati:”Iyo myitwarire idindiza ejo hazaza h’urubyiruko kandi arirwo mizero y’ejo hazaza, niyo mpamvu tugomba guhagurukira rimwe tukabirwanya kandi tuzabigeraho ari uko dufashe umuco wo gutangira amakuru ku gihe ajyanye n’aho ariho hose ubonye uburenganzira bw’umwana buhonyorwa".
Mu gusoza yibukije urwo rubyiruko umurongo wa telephone utishyura wa 116 washyiriweho kwakira amakuru yose ajyanye n’ibyaha bikorerwa abana.
Muri iyo nama kandi harimo Komiseri ushinzwe amahugurwa muri iri Huriro (RYVCP) ku rwego rw’igihugu, Jean Bosco Mutangana wibukije bagenzi be guhora barangwa n’ubunyangamugayo kandi bakaba ijisho rya Polisi y'u Rwanda.
Kinyarwanda
English











