Ku itariki ya 3 Werurwe, mu karere ka Kamonyi hafatiwe umukozi w’Ikigo gishinzwe amazi, isuku n’isukura (Water and Sanitation Corporation -WASAC) ubwo yari arimo kwaka ruswa umuturage kugirango amuhe amazi.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi, yavuze ko uwo mukozi wafashwe ari uwitwa Ntibizigirwa Alfred w’imyaka 33, akaba yarafatiwe mu murenge wa Runda ubwo yakaga ruswa y’ibihumbi mirongo itatu (30,000Frw) by’amafaranga y’u Rwanda.
Yavuze ati:”Umuturage yari yarasabye iyi Sosiyete itanga amazi (WASAC) kuzaza kumukemurira ikibazo umuyoboro umugezaho amazi wagize, nibwo WASAC yohereje Ntibizigirwa ngo agikemure, ahageze amwaka ruswa y’ibihumbi mirongo itatu (30,000Frw), ari nabwo uyu muturage yahamagaye Polisi ihita ifatira Ntibizigirwa mu cyuho yakira ruswa.”
Umuyobozi w’ishami ry’Ikigo gishinzwe amazi, isuku n’isukura mu karere ka Nyarugenge Byamugisha Bernard, ari nawe ushinzwe n’akarere ka Kamonyi, yemeje ko Ntibizigirwa ari umukozi wabo, anagaya iki gikorwa cyo kwaka ruswa yakoze.
Yavuze ati:”Nibyo koko, umuturage wo muri Kamonyi yaduhamagaye adusaba kuzaza kumukemurira ikibazo cy’umuyoboro umugezaho amazi, nibwo twohwrwjw Ntibizigirwa ngo agikemure. Gukemura ibibazo nka biriya ubundi tubikora ku buntu. Ibyo Ntibiringirwa yakoze ntibyemewe mu mategeko atugenga kandi bihanwa n’amategeko mu gihugu cyacu.”
Yakomeje avuga ati:”Turasaba abakiliya bacu gutanga amakuru y’umukozi wacu ubaka ruswa ngo abahe serivisi. Ruswa ni umuco mubi duharanira ko ucika mu gihugu cyacu muri rusange no muri WASAC by’umwihariko.
Ingingo ya 644 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ihanisha umuntu wakira ruswa (indonke) igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’indonke yasabwe.
Kinyarwanda
English











