Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kamonyi: Polisi yunze imiryango 40 ibanye nabi biciye mu biganiro

Imiryango igera kuri mirongo ine yo mu karere ka Kamonyi, mu Murenge wa Mugina yahurijwe hamwe kuri uyu wa gatanu taliki ya 21 Kanama 2015,  hagamijwe kubigisha no kubagira inama ku mibanire ikwiye kubaranga mu ngo zabo.Iyi nama ikaba ibaye ikurikira raporo zaturukaga mu buyobozi bw’ibanze zigaragaza ko iyo miryango yari ibanye nabi.

Aha , uwari ahagarariye Polisi ni Aip Athanase Niyonagira ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu karere ka Kamonyi(dclo) ,akaba yabigishije ubwoko butandukanye bw’ihohoterwa rikorerwa mu ngo ndetse n’ingaruka zabyo haba ku muntu ku giti cye, aho umuntu ashobora kwambura ubuzima mugenzi we , k’umuryango , ndetse n’ingaruka bigira ku igihugu muri rusange.

Aha yavuze ko kutumvikana mu ngo bitapfa kuza gusa ko hari ibindi bintu bishobora kubigiramo uruhare aho yagarutse ku businzi ,  gucana inyuma ku bashakanye, gukoresha ibiyobyabwenge, cyangwa kutumvikana ku buryo bw’imicungire y’umutungo hagati y’abashakanye.

Abari bitabiriye iyo nama nabo bahawe urubuga maze buri wese akavuga ikibazo afitanye nuwo bashakanye.

Mu bibazo bagaragaje, ibiri ku isonga y’imibanire itari myiza mu ngo zabo, bavuze ubusinzi , kuba bamwe babana  batarashakanye byemewe n’amategeko bityo buri umwe mu bashakanye akumva ko afite  uburenganzira bwo gukora icyo ashaka, banagarutse ku kutumvikana mu bijyanye n’imicungire y’imitungo y’urugo.

Muri iyi nama kandi hari n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugina, Jean de Dieu Nkurunziza, aho yashimiye Polisi y’u Rwanda kuri gahunda nziza yo kwegera abaturage mu rwego rwo gukumira ibyaha bitaraba.

Yagize ati:”Aba bagize iyi miryango itari ibanye neza, bakwiye kurangwa n’indagagaciro zo kubahana hagati yabo kuko aribyo bizatuma ingo zabo zitera imbere, ndabasaba kandi kujya batangira amakuru ku gihe ku birebana n’ikibazo  baba bafitanye igihe bananiwe kukicyemurira.”

Yakomeje ababwira ko iyo bifashishije Polisi n’izindi nzego babagira inama bitaragera kure, anibutsa  kandi ko abatarasezeranye babikora kandi ko ubuyobozi bw’umurenge bwiteguye kubafasha igihe icyo ari cyo cyose.

Yarangije ashimira iyo miryango kuko yiyemeje guhinduka  no guhindura uburyo bw’imibanire  mungo, hamwe n’abiyemeje kugana ubuyobozi kugira ngo basezerane byemewe n’amategeko, yashimiye kandi ubufatanye hagati ya komite zo kwicungira umutekano(Cpcs) na Polisi aho yongeye kuyishimira ku bikorwa byayo bya buri munsi birimo n’ibi biteza imbere imibereho n’imibanire y’abaturage.