Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kamonyi: Polisi y’u Rwanda yangije ibiyobyabwenge bitandukanye ndetse n’ibiti bya Kabaruka

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kamonyi ifatanyije n’ubuyobozi bw’aka karere, kuri uyu wa gatatu tariki ya 3 Nzeri yangije ikiyobyabwenge cya Kanyanga n’ibiti bya Kabaruka byose byafatiwe mu mirenge itandukanye y’aka karere mu mezi atatu ashize. Muri iki gikorwa cyarabereye mu murenge wa Gacurabwenge, hangijwe toni ebyiri (2) za Kabaruka, litiro 38 za Kanyanga, n’ibiro 20 by’urumogi.

Nyuma y’iki gikorwa, umuyobozi  w’akarere ka Kamonyi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Uwera Alice, yabwiye abaturage n’abanyeshuri b’ishuri ribanza rya Gihunga bari bitabiriye iki gikorwa ko gutema ibiti ari ukwangiza ibidukikije, kandi bikaba bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage ndetse no ku bukungu bw’igihugu.

Yakomeje yibutsa buri wese ushaka gutema ibiti, ko yabanza akanga uburenganzira ubuyobozi bw’inzego z’ibanze batuyemo.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kamonyi Superintendent of Police (Supt.) Vita Hamza  yasabye abaturage kwirinda gucuruza no kunywa ibiyobyabwenge, anashima ubufatanye busanzwe buri hagati y’abaturage n’inzego z’umutekano mu karere ka Kamonyi, kuko aribwo bwatumye ibi biyobyabwenge n’abangiza ibidukikije  bafatwa.

Yongeye agira inama abaturage ko bajya bafatanya na Polisi rugamba rwo guhashya abantu bangiza ibidukikije, batanga amakuru yatuma hafatwa abajya muri ibi bikorwa bitemewe.

Supt. Hamza yasoje asaba abanyeshuri kugeza kuri Polisi umuntu wese ubashora mu biyobyabwenge kuko byangiza imyigire yabo, bigatuma batagera ku nzozi zabo.