Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kamonyi: Polisi y’u Rwanda yafashe inzoga z’inkorano ihita izangiza

Kuri uyu wa kane tariki ya 10 Nyakanga, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere  ka Kamonyi  yakoze umukwabu mu murenge wa Mugina, ifata abantu batandukanye benga n’abacuruza inzoga z’inkorano. Hakaba hafashwe inzoga z’inkorano litiro 1400. Muri uwo mukwabu kandi hafatiwemo abantu b’inzererezi 21 batagira ibibaranga.

Izi nzoga z’inkorano zikaba zahise zangirizwa imbere y’abaturage, naho aba batagira ibibaranga bakaba bahise boherezwa mu kigo ngororamuco cya Kayenzi, mu gihe hagitegerejwe gusubizwa mu turere no mu mirenge bavukamo.          

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kamonyi Superintendent of Police (Spt.) Vita Hamza, akaba yashimiye abaturage batanga amakuru y’aho abakekwaho gucuruza no gukora izi nzoga  baherereye, kuko ariyo yatumye bafatwa.

Yanasabye abaturage kwirinda kwishora mu kunywa inzoga z’inkorano, kuko ziba zitujuje ubuziranenge, bityo zikaba zigira ingaruka mbi ku buzima bwabo, kandi zigatuma batitabira umurimo ubateza imbere, ndetse bikabasigira n’ubukene nyuma yo gupfusha ubusa na duke baba bafite.

Supt. Hamza yakomeje avuga ko izi nzoga z’inkorano ahanini arizo ntandaro y’urugomo rubera hirya no hino mu miryango  bityo akaba asaba abaturage kureka kuzinywa  kandi akabangurira kujya bitwaza ibyangombwa bibaranga mu gihe bavuye mungo zabo cyangwa bagiye kurugendo.

Yavuze ko ari ngombwa ko buri muturarwanda wese yitwaza ibimuranga aho ari hose, kugira ngo byorohereze abashinzwe umutekano igihe babimubajije, kuko iyo atabifite bigoye kumutandukanya n’inzererezi cyangwa abakurikiranyweho ibyaha bitandukanye.

Yasoje asaba abaturage gukomeza umuco mwiza wo gutanga amakuru ku byahungabanya umutekano aho batuye.