Polisi y’u Rwanda,ishami ryayo ry’ubugenzacyaha, ku itariki 8 Mutarama,ryatangije igikorwa cyo kwegereza abaturage serivisi.
Umuyobozi wa Polisi y'u Rwanda mu karere ka Kamonyi,Supt. of Police (SP) Vita Hamza, yavuze ko iki gikorwa cyatanagrijwe mu kagari ka Mbati,mu murenge wa Mugina , kizajya gikorerwa mu modoka ifite ibiro bizajya biha serivise abaturage, cyane cyane abatuye kure ya za sitasiyo za Polisi.
Iyi yahunda yatangirijwe mu karere ka Bugesera mu kwezi gushyize mu rwego rw'igerageza.
Jean de Dieu Nkurunziza, umuhuzabikorwa w’umurenge wa Mugina yagize ati,” Iki gikorwa kiziye igihe kuko kigiye kworohereza abaturage ingendo ndende bakoraga bajya gushaka serivisi kuri za sitasiyo za Polisi.”
Yavuze ko, ibi atari uko ibibazo by’abaturage bitakemurwaga,ahubwo ari igikorwa cy’ubwunganizi.
Pascal Mbonyubwabo , wo mu kagali ka Rusaro,yavuze ko yishimiye iyi gahunda agira ati,”Batuvunnye amaguru.Ubu serivisi tuzajya tuyibona hafi."
Kinyarwanda
English











