Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kamonyi: Polisi yigishije abiga muri EP Gihinga uburyo bukwiriye bwo kugenda mu muhanda

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kamonyi yigishije Abanyeshuri biga mu Ishuri ribanza rya Gihinga uburyo bukurikije amategeko bwo kugenda mu muhanda; ubu bukangurambaga bukaba bugamije kugira ngo babigireho ubumenyi bw’ibanze; bityo birinde gukora cyangwa guteza impanuka.  

Ubu bumenyi babuhawe ku wa 31 Mutarama uyu mwaka mu kiganiro bagiranye n’ushinzwe imikoranire ya Polisi n’abaturage ndetse n’izindi nzego muri aka karere, Chief Inspector of Police (CIP) Eugenie Uwimana.

Aganira n’abo banyeshuri barengaga 300, CIP Uwimana yababwiye ko Umunyamaguru agomba kunyura buri gihe ku ruhande rw’ibumoso bw’umuhanda akurikije icyerekezo arimo kujyamo; kandi ko agomba kunyura mu nzira yateganyirijwe Abanyamaguru.

Yakomeje ababwira ko igihe bambuka umuhanda bagomba guca mu mirongo y’ibara ry’umweru igaragaza aho bemerewe kwambukira; ariko na none bakabanza kureba iburyo n’ibumoso by’umuhanda niba nta kinyabiziga kibasatiriye; babona hari ikibasatiriye bagategereza kikabanza kikanyuraho.

CIP Uwimana yababwiye ko igihe ibimenyetso bimurika byerekanye umugabo utambuka mu rumuri rw’itara rw’icyatsi kibisi ari bwo Umunyamaguru yemerewe kwambuka umuhanda; bityo abasaba kujya babyubahiriza.

Yababwiye ati," Hari bamwe mu bana bajya bagaragara bakinira mu muhanda; ibyo ntibikwiriye; mugomba kubyirinda. Igihe muwambuka mugomba kwihuta.  Mufite kandi uburenganzira bwo guhagarika ibinyabiziga bisatiriye imirongo murimo kwambukiramo mukoresheje akaboko kugira ngo mwambuke nta nkomyi."

Usibye kwigisha abo banyeshuri uburyo bukurikije amategeko bwo kugenda mu muhanda, CIP Uwimana yabakanguriye kwirinda kwishora mu biyobyabwenge. Yabanje kubabwira ingaruka zo kubinywa, kubitunda, kubikoresha no kubicuruza; maze abasaba kuba Abafatanyabikorwa mu kurwanya iyinjizwa ryabyo mu gihugu batanga ku gihe amakuru yerekeranye na bo.

Yagize ati," Ntushobora kugira icyo wimarira cyangwa ngo ukimarire umuryango wawe n’Igihugu unywa ibiyobyabwenge. Ndizera ko mwese mwifuza ahazaza heza. Kugira ngo mubigereho murasabwa kwirinda ibiyobyabwenge aho biva bikagera."

CIP Uwimana yababwiye kandi ati,"Bamwe mu rubyiruko bagenzi banyu batwara inda bitewe no kunywa urumogi cyangwa ibindi biyobyabwenge. Izindi ngaruka zo kubyishoramo harimo kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina; kureka ishuri, kuba ababyeyi imburagihe, uburwayi no gutuma umuntu akora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu n’ubujura."