Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kamonyi: Polisi yigishije abanyeshuri bo mu bigo bitatu uburyo bakwiriye kugenda mu muhanda

Kuwa gatanu tariki 18 Gicurasi, Polisi mu karere ka Kamonyi yigishije Abanyeshuri biga mu Ishuri ribanza rya Gihinga, Urwunge rw’amashuri rwa Ruyenzi n’abiga mu rwa Gatizo uburyo bakwiriye kugenda mu muhanda; ibi bikaba bigamije kugira ngo birinde gukora cyangwa guteza impanuka. 

Aganira n’abo banyeshuri, Umuyobozi wa Polisi muri aka karere, Superintendent of Police (SP) Marc Minani yababwiye ko Umunyamaguru agomba kunyura buri gihe ku ruhande rw’ibumoso bw’umuhanda akurikije icyerekezo ajyamo; kandi ko agomba kunyura ahateganyirijwe Abanyamaguru.

Yongeyeho ko igihe bambuka umuhanda bagomba guca mu mirongo y’ibara ry’umweru igaragaza aho bemerewe kwambukira; ariko mbere yo kwambuka bakabanza kureba iburyo n’ibumoso by’umuhanda niba nta kinyabiziga kibasatiriye; babona hari ikibasatiriye bagategereza kikabanza kikanyuraho.

SP Minani yababwiye ko igihe ibimenyetso bimurika byerekanye umugabo utambuka mu rumuri rw’itara rw’icyatsi kibisi ari bwo Umunyamaguru yemerewe kwambuka umuhanda; bityo abasaba kujya babyubahiriza.

Yagize ati," Bamwe mu bana bakinira mu muhanda iyo bavuye ku ishuri. Ibyo ntibikwiriye; mugomba kubyirinda. Igihe mwambuka umuhanda mugomba kwihuta; ariko na none igihe mwambuka mufite uburenganzira bwo guhagarika mukoresheje ukuboko ibinyabiziga bisatiriye imirongo abanyamaguru bambukiramo kugira ngo mwambuke nta nkomyi."

Nyuma yo guhabwa ubumenyi bw’ibanze ku  migendere mu muhanda, abo banyeshuri bakoze umwitozo wo kuwambuka bakurikije ibyo bigishijwe.

Usibye kubigisha uburyo bwemewe bwo kugenda mu muhanda, SP Minani yabaganirije ku ngaruka zo kwishora mu biyobyabwenge; abasaba kubyirinda agira ati," Ndizera ko mwese mwifuza kugira ahazaza heza. Kugira ngo mubigereho; murasabwa kwirinda ibiyobyabwenge aho biva bikagera."

Yababwiye ko zimwe mu ngaruka zo kwishora mu biyobyabwenge harimo kuba bitera uburwayi butandukanye ababinywa; ndetse ko uwabinyoye akora ibyaha bituma afungwa nko gufata ku ngufu, gukubita no gukomeretsa, ubujura n’ibindi; abagira inama yo kubyirinda.

Umuyobozi wa Polisi muri aka karere yababwiye ko kubahiriza amategeko y’umuhanda bitareba gusa abatwara ibinyabiziga; ahubwo ko bireba abakoresha inzira nyabagendwa bose; bityo ko buri wese akwiriye kugira uruhare mu gukumira impanuka; icyo asabwa akaba ari ukubahiriza amategeko y’umuhanda no gutanga amakuru yerekeye umuntu uyishe kuri nimero ya telefone itishyurwa 112 cyanwa 113.