Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kamonyi: Polisi yasubije mu ishuri abana 20 bari bataye ishuri bajya mu isoko

Abana 20 kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Gashyantare nibo Polisi y’u Rwanda yasanze mu isoko rya Musambira, mu kagari ka Karengera, umurenge wa Musambira mu karere ka Kamonyi. Aba bana bari bataye ishuri baza mu isoko batwaje ababyeyi babo ibicuruzwa. 

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo, Chief inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro avuga ko abo bana bamwe bari bikoreye imyaka abandi bashoreye amatungo bari kumwe n’ababyeyi babo bari ku isoko rya Musambira.

Ati: “Hari mu masaha y’ishuri igihe abandi bana barimo kwiga, bariya bo bari bigiriye ku isoko ndetse bari ku mwe n’ababyeyi babo. Bariya bana bose bari hagati y’imyaka 10 na 16 y’amavuko.”

CIP Twajamahoro avuga ko nyuma yo kubona bariya bana babahurije hamwe babasobanurira ko bagomba kwiga kandi babikunze, bakirinda ikintu cyose cyabasibya ishuri. Ababyeyi nabo beretswe ko ibyo barimo gukorera abana babo ari amakosa, ari uguhohotera uburenganzira bw’abana.

Ati:  “Bariya abana mbere yo kubasubiza mu ishuri twabanje kubaganiriza tubereka inyungu ziri mu kwiga, tubereka ko ishuri ari ryo shingiro ry’imibereho myiza bagomba kurikunda. Ababyeyi bo twaberetse ko ibyo bakora ari ugohohotera uburenganzira bw’abana.”

Muri iri soko rya Musambira hakunze kugaragara abana bata ishuri, kuko mu mpera z’icyumweru gishize tariki ya 22 Gashyantare Polisi y’u Rwanda yahasanze abana 11 bari mu byumba byerekanirwamo filime nyamara icyo gihe hari mu masaha y’ishuri.

Usibye muri iyi ntara y’Amajyepfo, hirya no hino mu gihugu Polisi y’u Rwanda imaze igihe iri mu bikorwa byo guca abana birirwa mu masoko cyangwa abirirwa mu yindi mirimo mu gihe nyamara bakagombye kuba bari mu ishuri.   

Aha niho Polisi y’u Rwanda ihera isaba umubyeyi uwo ariwe wese ndetse n’abandi bantu bose ko bagomba gukurikiranira hafi uburere bw’abana bakabatoza gukunda ishuri kabone niyo yaba atari umwana wabyaye.