Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kamonyi: Polisi yakanguriye abaturage kwirinda ibiyobyabwenge n'inzoga zitujuje ubuziranenge

Ubwo ku itariki 22 Gicurasi uyu mwaka mu turere twa Kamonyi, Gasabo na Rubavu haberaga ubukangurambaga ku kwirinda ibiyobyabwenge; habereye ibikorwa byo kumena litiro 5 200 z’inzoga zitujuje ubuziranenge z’amoko atandukanye zahafatiwe.

Mu karere ka Kamonyi hamenwe litiro 2 600 zafatiwe mu kagari ka Ruyenzi , mu murenge wa Runda. Mu kagari ka Nyankenke, umurenge wa Bumbogo (Gasabo) hamenwe litiro 1 600; na ho mu kagari ka Byahi, mu murenge wa Gisenyi (Rubavu) habereye igikorwa cyo kumena litiro 1 000.

Abaturage bitabiriye ibyo bikorwa  basabwe kuzirinda no kugira uruhare mu kurwanya iyengwa ryazo, icuruzwa n’inyobwa ryazo batanga amakuru ajyanye n’ababikora.

Mu kiganiro yatangiye ahabereye igikorwa cyo kumena inzoga zafatiwe muri Kamonyi, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi yagarutse ku bufatanye burangwa hagati ya Polisi n’abaturage ndetse n’izindi nzego; aha akaba yaravuze ko iyi mikoranire ari inkingi ya mwamba mu gukumira no kurwanya ukwishora mu biyobyabwenge n’ibindi byaha.

Yagize ati,"Nk’uko dukunze kubigarukaho mu bukangurambaga butandukanye, abenga n’abacuruza izi nzoga  harimo abavandimwe banyu, inshuti zanyu; abandi ni abaturanyi banyu. Ngira ngo mwese mujya mureba uko inzoga zitujuje ubuziranenge zigenza abazinywa. Murasabwa kwirinda guhishira abazenga."

CIP Kayigi yagize kandi ati,"Kuba izi nzoga zimenwe ni igihamya ko gushora amafaranga mu binyobwa nk’ibi bitujuje ubuziranenge ari ukuyapfusha ubusa nyamara yakabaye ashorwa mu bindi byemewe n’amategeko bibyara inyungu; kandi bitagira ingaruka ku buzima bw’ababinywa."

Yababwiye ko gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu, ihohotera rishingiye ku gitsina n’ibindi byaha bifitanye isano na byo bikorwa ahanini n’abanywa inzoga nk’izi; kandi ko ibikorwa byabo bihungabanya rubanda muri rusange; bityo asaba buri wese wari aho kwirinda inzoga zose zitujuje ubuziranenge n’ibiyobyabwenge by’amoko yose.

Yababwiye ko nibirinda inzoga zitujuje ubuziranenge bazagira amagara mazima; bityo bagire imbaraga zo gukora ibibateza imbere; binateza imbere igihugu muri rusange.

CIP Kayigi yashimye abatanze amakuru yatumye Polisi ifata izo nzoga; asaba abari aho kwirinda ibyaha aho biva bikagera no gutangira ku gihe amakuru yerekeranye n’ikintu cyose bakeka ko gishobora guhungabanya umutekano kugira ngo gikumirwe.

Ubutumwa ku kwirinda ibiyobyabwenge ni bwo Polisi mu turere rwa Gasabo na Rubavu yatanze ubwo hamenwaga inzoga zitujuje ubuziranenge zahafaitiwe.