Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kamonyi: Polisi yagiriye abanyeshuri inama yo kuba ijwi rirwanya ibiyobyabwenge

Abanyeshuri biga mu bigo 11 byo mu karere ka Kamonyi basobanuriwe  gahunda ya 'Ndi Umunyarwanda' n’isano ifitanye n’umutekano urambye.

Byabereye mu biganiro bagiranye mu mpera z’icyumweru gishize n’ubuyobozi bw’aka  karere bufatanyije n’inzego z’umutekano.

Amashuri byatanzwemo ni : ISETAR, APPEC, ECOSSE Musambira, ASPEKA, Sainte Bernadette, Urwunge rw’amashuri rwa Remera Rukoma , urwa Kigusa n’urwa Karama, amashuri yisumbuye ya Rutobwe na Marie Adelaide, n’ishuri ry’ubumenyi  ngiro rya Mugina.

Aganira n’abo mu Rwunge rw’amashuri  rwa Remera Rukoma, Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi, Udahemuka Aimable yagize ati:"Ushyira imbere Ubunyarwanda arangwa n’indangagaciro za kirazira z’umuco Nyarwanda zirimo ubunyangamugayo no gukunda igihugu n’abagituye. Na none yirinda ibyaha, kandi akagira uruhare mu kurwanya no gukumira ikintu cyose cyahungabanya umutekano."

Yabasabye kwirinda ingengabitekerezo mbi n’amacakubiri,  ahubwo bakibonamo  Ubunyarwanda, kandi bagakangurira ibyiciro byose by’abantu guharanira ubumwe, iterambere n’amahoro by’Abaturarwanda.

Umuyobozi w’aka karere yababwiye ati:"Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yatewe na Politike y’urwango yabibwe muri rubanda n’abayoboye U Rwanda kuva rwabona ubwigenge kugeza icyo gihe. Ntiba yarabaye iyo abantu  baza kuba bibona mu ndorerwamo y’Ubunyarwanda. Murasabwa kugira uruhare mu guhindura imyumvire mibi aho iva ikagera ."

Mu kiganiro yagiranye n’abiga mu Rwunge rw’amashuri  rwa Karama, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Chief Inspector of Police (CIP) Ndahimana Gisanga yabasabye kwirinda  no kugira uruhare mu kurwanya  ingengabitekerezo y’ubutagondwa n’ubuhezanguni ; batanga amakuru y’abayifite n’abayikwirakwiza.

Yagize ati:"Hari abantu bake bagaragayeho iyo myumvire . Nihagira uwo muyumvana, muzabimenyeshe Polisi n’izindi nzego zibishinzwe kugira ngo afatwe atarakora ibikorwa binyuranije n’amategeko."

CIP Ndahimana yasabye kandi abo banyeshuri kwirinda ingengabiterezo ya Jenoside, ndetse n’ibindi byaha, no gutanga amakuru y’ababikoze cyangwa  abafite imigambi yo kubikora.

Ubwo butumwa bwo  gukangurira abanyeshuri  kwirinda ingengabitekerezo y’ubutagondwa n’ubuhezanguni  no  kubasobanurira  isano Ndi Umunyarwanda ifitanye n’umutekano; ni bwo bwatanzwe  mu yandi mashuri kuri uwo munsi.