Mu rwego rwo gukomeza ubukangurambaga bwo kurwanya no kwirinda ibyaha, ushinzwe imikoranire ya Polisi n’izindi nzego ndetse n’abaturage hagamijwe ubufatanye mu gukumira no kurwanya ibyaha mu Karere ka Kamonyi, Chief Inspector of Police (CIP) Eugenie Uwimana yagiranye inama n’abanyeshuri 630 biga mu ishuri ryisumbuye (GS) rya Nyarubuye, abaganiriza ku bubi bw’icuruzwa ry’abantu, anabasaba gufata iya mbere mu kugira uruhare mu kurikumira bitondera abantu babizeza kubashakira amashuri n’imirimo myiza hanze y’Igihugu kuko bashobora gusanga babashoye mu icuruzwa ry’abantu.
CIP Uwimana yasobanuriye abo banyeshuri amayeri akoreshwa n’abo bacuruza abantu, anababwira ko igitsinagore; cyane cyane abakobwa ari bo bibasirwa kurusha abandi.
Yagize ati,"Icuruzwa ry’abantu ni bumwe mu bucakara bugezweho, n’ubwo mu Rwanda iryo curuzwa ry’abantu ritarafata intera ndende, tugomba kurirwanya twivuye inyuma."
Yababwiye kandi ati,"Iyo babagejeje iyo babajyana, babambura ibyangombwa byose bibaranga, hanyuma bakabakoresha imirimo ivunanye; kandi nta gihembo, ndetse bakabashora no mu bindi bikorwa by’urukozasoni nk’ubusambanyi."
CIP Uwimana yababajije ikibazo agira ati,"Ni gute umuntu mutaziranye, ndetse mutanafitanye isano aza akakwizeza biriya bitangaza, maze ukemera ko ari ukuri. Uba ugomba guhita ubona ko izo mpuhwe ari iza bihehe; ko zihatse ikintu kitari cyiza, bityo ukamwamaganira kure; kandi ugahita ubimenyesha Polisi y’u Rwanda cyangwa izindi nzego zibishinzwe zirimo iz’ibanze kugira ngo ahite afatwa."
Yabagiriye inama yo kunyurwa n’ibyo bahabwa n’ababyeyi babo cyangwa ababarera aho kurarurwa n’ibishobora kubashyira mu kaga.
Ubutumwa bwe yabukomeje agira ati,"Intego yacu nka Polisi ni ukurwanya uko bishoboka kose icuruzwa ry’abantu kuko ari kimwe mu byaha bibangamiye uburenganzira bw’ikiremwamuntu, kandi kikagira ingaruka mbi ku muryango nyarwanda muri rusange. Ndizera ko tuzabigeraho ku bufatanye bwanyu ndetse n’abaturarwanda bose”.
Yabwiye abo banyeshuri ko kurwanya icyaha cy’icuruzwa ry’abantu bisaba ubufatanye; asaba buri wese kwiha uwo mukoro.
Uretse icuruzwa ry’abantu, CIP Uwimana yanaboneyeho umwanya wo gusaba aba banyeshuri kurwanya ibiyobyabwenge ndetse n’ihohotera rishingiye ku gitsina; naho abo banyeshuri ndetse n’ubuyobozi bw’ikigo bumwizeza ko bugiye gukomeza ubwo bukangurambaga ndetse bazajya bategura kenshi ibiganiro mpaka mu rwego rwo gusobanukirwa byimazeyo ububi bw’icuruzwa ry’abantu, kimwe n’ingaruka z’ ibiyobyabwenge.
Kinyarwanda
English











