Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kamonyi: Polisi yaganirije Abagenerwabikorwa ba VUP ku ihohotera rikorerwa mu miryango n’uburyo baryirinda

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kamonyi, ku itariki 13 Kamena uyu mwaka yakoranye inama n’Abagenerwabikorwa ba VUP batuye mu murenge wa Gacurabwenge, ibaganiriza ku ihohotera rikorerwa mu miryango n’uburyo baryirinda.

Ushinzwe imikoranire ya Polisi n’Abaturage ndetse n’izindi nzego muri aka karere, Chief Inspector of Police (CIP) Eugenie Uwimana ni we wabaganirije kuri iyi ngingo; inama yagiranye na bo ikaba yarabereye mu kagari ka Gihira ahari abagera kuri 60.

CIP Uwimana yababwiye ko ihohotera rikorerwa mu miryango harimo irikorerwa abana n’irishingiye ku gitsina rikorerwa ahanini Abagore n’Abana b’Abakobwa .

Yavuze ko ihohotera rikorerwa abagore harimo kubakubita, kubahoza ku nkeke, kubavunisha, kubafata ku ngufu, kubabuza uburenganzira ku mitungo no kubakoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato; naho irikorerwa abana b’Abakobwa hakaba harimo kubavana mu ishuri, ,kubashyingira mbere y’imyaka iteganyijwe n’amategeko  (21); hakiyongeraho kubavunisha, kubafata ku ngufu ; ibi bakaba babihuriyeho n’Abagore.

Yabwiye abo Bagenerwabikorwa b’iyi gahunda ya Leta ati,"Abagore n’Abakobwa basigaye bavuga, bakanagaragaza ihohoterwa bakorerwa; bitandukanye na cyera aho barucaga bakarumira bibwira ko kubivuga ari ukwishyira hanze; ariko na none nubwo hari intambwe imaze guterwa; ntitwakwirengagiza ko hari abarikorerwa bagaceceka. Iyo myumvire igomba guhinduka; kandi buri wese akwiriye kumva ko afite inshingano zo kubarinda ihohoterwa kubera ko Abantu bose bafite uburenganzira bungana."

CIP Uwimana yababwiye ko abenshi mu bahohotera Abagore n’Abakobwa baba banyoye ibiyobyabwenge; abandi bakaba babiterwa n’ubujiji bushingiye ahanini ku kutamenya  uburenganzira bwabo; bityo abasaba kwirinda kunywa ibiyobyabwenge aho biva bikagera.

Yagize ati, "Abagabo bamwe bajya bahohotera abo bashakanye bibwira ko ari byo bituma babubaha. Iyo myitwarire iteza umutekano muke mu muryango; kandi bene uwo muryango ntushobora gutera imbere kuko uhora mu ntonganya n’amakimbirane bidashyira Abagize Umuryango bakwiriye kubana mu mahoro n’ubwumvikane. "

Yakomoje ku kamaro k’umugoroba w’ababyeyi; abakangurira kujya bawitabira agira ati,"Umugoroba w’ababyeyi  ni ingirakamaro kuko ukemurirwamo ibibazo byugarije umuryango. Buri wese akwiriye rero kuwitabira."

Abafitanye ibibazo yabagiriye inama yo kugana inzego zibishinzwe kugira ngo zibakiranure cyangwa zibagire inama aho kwifatira ibyemezo bivamo guhohotera