Abafashwe ni Havugimana Emmanuel w’imyaka 25, Kanani Ladislas w’imyaka 50, Niyonemera Theogene w’imyaka 27 na Twagirimana Hassani w’imyaka 36
Aba bose bafashwe mu ijoro ryo kuwa 13 Nyakanga, bafatirwa mu kagari ka Muyange mu murenge wa Kayumbu mu karere ka Kamonyi, bakaba bari basanzwe bakwirakwiza urumogi mu baturage.
Usibye Niyonemera Theogene wafatanywe ibiro 40, abandi Polisi yabasanganye udupfunyika twarwo.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi, yavuze ko ubwo Polisi yageraga mu rugo kwa Niyonemera yabanje kwanga gukingura, akaba yari arimo gutwikira mu nzu urumogi yari afite, ariko yaje kugera aho arakingura basanga asigaranye ibiro 40.
CIP Kayigi yavuze ko abaturage aribo batanze amakuru ku nzego z’umutekano, Polisi ku bufatanye na DASSO bajya kubafata.
Yaboneyeho gusaba abaturage gukomeza gutanga amakuru hagamijwe kurwanya ibyaha, kuko bibamaze kugaragara ko hari bamwe mu baturage bakomeje kubyishoramo cyane cyane gucuruza no kunywa ibiyobyabwenge.
Yagize ati”Hari abantu bakomeje kwinangira bagakomeza kunywa no gucuruza ibiyobyabwenge,niyo mpamvu dusaba abaturage gukomeza gutanga amakuru kuri bariya banyabyaha kuko ni abantu baba bari kumwe nabo, babana nabo buri munsi bakaba babazi neza”.
Yakomeje ashimira abaturage ubwitange n’ubufatanye bakomeje kugaragaza mu gufatanya n’inzego z’umutekano mu kurwanya ibyaha, avuga ko hari ingamba zafashwe mu kurwanya ibiyobyabwenge zirimo ubukangurambaga buhoraho mu kurwanya ibiyobyabwenge n’ibindi byaha kandi ubu bukangurambaga burimo gutanga umusaruro.
Yagize ati:”Tuzakomeza gukora ubukangurambaga mu baturage. dushishikarize abaturage gufatanya n’inzego z’umutekano n’izindi nzego mu kurwanya ibyaha”.
CIP Kayigi yakanguriye abagifite ingeso mbi yo gucuruza ibiyobyabwenge kubireka kuko nta nyungu babitezemo uretse ibihombo gusa.
Yagize ati:”Hari abacuruza ibiyobyabwenge bazi ko bazabikuramo inyungu ariko ntazo,ahubwo bibaviramo gufatwa bagafungwa, imiryango yabo igasigara mu bibazo by’ubukene, tutibagiwe ko ibiyobyabwenge byangiza ubuzima bw’abantu”.
Aba bafatanywe ibiyobyabwenge bashyikirijwe Urwego rw'Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rwa Musambira rukaba rurimo kubakorera dosiye ngo bashyikirizwe ubushinjacyaha.
Ingingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese ugurisha mu gihugu, ibiyobyabwenge ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n'hazabu y'amafaranga y'u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).
Kinyarwanda
English











