Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kamonyi: Polisi yafashe uwari mu bikorwa by?ubucuruzi n?ubucukuzi bw?amabuye y?agaciro bitemewe n?amategeko

Kuri iki Cyumweru tariki ya 30 Mutarama Polisi ikorera mu Karere ka Kamonyi yafashe Minani Sylvain bakunze kwita Rwamurara w? imyaka 32. Yafatiwe mu bikorwa byo gucuruza amabuye y?agaciro no gushora abantu mu bucukuzi bw?ayo mabuye mu buryo butemewe n?amategeko.

Yafatiwe mu Murenge wa Rukoma, Akagari ka Murehe, Umudugudu wa Rushikiri, yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n?abaturage . Minani yafatanwe ibiro 15 by?amabuye yo mu bwoko bwa Koluta, yayacukuraga mu kirombe cyari cyarafunzwe giherereye mu Kagari ka Murehe.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y?Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko Minani yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n?abatutage.

Yagize ati? Hari hasanzwe amakuru avuga ko Minani acukura amabuye y?agaciro bitemewe n?amategeko ndetse amwe akayagura n?itsinda ry?abantu bazwi ku izina ry?abahebyi bakora ibikorwa byo gucukura amabuye y?agaciro bitemewe n?amategeko. Minani ni nawe woherezaga bariya bahebyi gucukura amabuye mu birombe leta yafunze. Polisi yakurikiranye ayo makuru isanga Minani iwe mu rugo mu Kagari ka Rushikiri afatwa atyo.?

SP Kanamugire yashimiye abaturage batanze amakuru bigatuma Minani afatwa, yibukije abantu ko gucukura amabuye y?agaciro no kujya mu bikorwa bijyanye n?amabuye y?agaciro bisaba gushaka ibyangombwa bitangwa n?inzego zibifitiye ububasha.

Minani n?amabuye yafatanwe yashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Rukoma kugira ngo hakorwe iperereza.

Itegeko N? 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw?amabuye y?agaciro na kariyeri Ingingo  ya 54  ivuga ko  Umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya,ucuruza amabuye y?agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n?urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y?amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n?ihazabu y?amafaranga y?u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw?amabuye y?agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.