Polisi mu karere ka Kirehe; ku wa kane tariki 22 Werurwe uyu mwaka yafashe umugabo upakiye ibiro 200 by’inyama z’inka mu mudoka mu buryo butubahirije amategeko azivanye mu murenge wa Kayenzi (muri aka karere) azijyanye mu Mujyi wa Kigali.
Uwo mugabo yafatiwe mu kagari ka Muganza (Kayenzi) ahagana saa yine z’igitondo cy’uwo munsi.
Amabwiriza avuga ko umuntu ushaka gutwara inyama ahantu runaka akoresheje imodoka agomba kuzishyira mu cyuma cyabugenewe gikonjesha (Refrigerator); hanyuma akagitereka mu modoka.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi yavuze ko uwo mugabo wafatiwe muri Kamonyi atakurikije amabwiriza yo kuzishyira mu cyuma gikonjesha; ahubwo ko yazishyize mu mifuka, hanyuma ayirambika inyuma mu modoka yo mu bwoko bwa Toyota Hilux.
Amabwiriza ya Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi No 001/ 06 arebana n’itangwa ry’impapuro z’inzira ku matungo n’ibiyakomokaho avuga ko ingendo z’amatungo n’itwarwa ry’ibiyakomokaho bivamu murenge bijyanwa mu wundi riherekezwa n’urwandiko rw’inzira rutangwa n’ushinzwe ubworozi ku rwego rw’akarere ayo matungo cyangwa ibiyakomokaho bivanywe.
Umuntu unyuranyije n’aya mabwiriza ahanishwa igifungo kitarenze amazi abiri n’ihazabu itarenze ibihumbi ijana by’amafaranga y’u Rwanda cyangwa kimwe muri ibi bihano.
CIP Kayigi yagize ati,"Polisi yafashe uwo mugabo kuko yanyuranyije n’amategeko agenga itwarwa ry’inyama. Gufata uwakoze bene ibyo biri mu nshingano za Polisi nk’urwego rushinzwe kureba ko amategeko yubahirizwa. Uwo mugabo yahawe ibihano birimo gucibwa ihazabu nk’uko amategeko abiteganya."
Yagize kandi ati,"Amabwiriza atandukanye ashyirwaho n’inzego za Leta harimo n’aya yerekeranye n’itwarwa ry’inyama ndetse n’ibindi bikomoka ku matungo agomba kubahirizwa kuko agamije ibyiza ku gihugu n’abagituye. Abanyuranya na yo bazahanwa nk’uko amategeko abiteganya; ariko na none nta mpamvu yo guhanwa; ahubwo buri wese akwiriye kubahiriza ibisabwa."
Yashimye abatanze amakuru yatumye uwo mugabo afatwa atwaye inyama mu buryo budakurikije amategeko; asaba buri wese utuye iyi Ntara kuba ijisho ry’umutekano; aha akaba yaribukije ko kuba ijisho ry’umutekano bisobanura gufatanya n’abandi gukumira icyahungabanya umutekano; ariko na none yibutsa ko ujya gutera uburezi abwibanza; bivuze ko: buri wese ku giti cye agomba kwirinda ibyaha mbere y’uko agira abandi inama yo kubyirinda.
Kinyarwanda
English











