Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Gashyantare, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kamonyi yafashe Habiyaremye Jean Bosco w’imyaka 35 na Dushimimana Radjab w’imyaka 24, bombi bafashwe bari kwereka abana 11 filime mu masaha bakagombye kuba bari mu ishuri. Aba bana basanzwe mu cyumba berekaniramo izo filime(aho bakunze kwita mu gasobanuye).
Aba bana bari hagati y’imyaka 13 na 17 barimo barebera filime mu i Santeri ya Musambira mu karere ka Kamonyi basibye ishuri. Kwa Habiyaremye Polisi yahasanze abana 3 mu gihe kwa Dushimimana hari abana 8.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro avuga ko muri iyo santeri berekaniramo filime, ku wa Gatanu uba ari umunsi w’isoko bityo ugasanga abana basibye ishuri bakajya muri iryo soko.
Yagize ati: “Polisi yagiye kugenzura ko nta bana basibye ishuri bakajya mu isoko, niko guhita ijya no muri ibyo byumba berekaniramo amafilime maze kwa Dushimimana ihasanga abana 8, abandi 3 babasanga aho Habiyaremye azerekanira.”
CIP Twajamahoro yabwiye aberekana amafilime ko bitemewe kwereka umwana utaruzuza imyaka y’ubukure (18) filime akenshi zerekwamo ibikorwa by'urugomo n'ubwicanyi, kuko bihanwa n’amategeko.
Yagize ati: “Ibikorwa byo kurwanya abereka abana za filime bizakomeza ndetse n’ubukangurambaga butandukanye twibutsa buri wese ukoresha umwana imirimo ivunanye cyangwa ikindi cyose gihungabanya uburenganzira bwe ko bihanwa n’amategeko, tubakangurira ahubwo kwita k’uburenganzira bw’umwana uwo ariwe wese.”
Itegeko rivuga ko umwana ari uba ari munsi y’imyaka 18. Umuntu wese rero ugira uruhare mu kumwereka filime byongeye mu gihe yakagombye kuba ari ku ishuri aba yishe itegeko rimurengera, ikindi kandi ibi bimugiraho ingaruka haba ku mikurire ye no ku mitekerereze ye, bityo buri wese arasabwa ku birwanya atangira amakuru ku gihe y’aho abonye umwana ubikorerwa.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y'Amajyepfo yongeye kwibutsa ababyeyi kwita ku nshingano zabo baha uburere bwiza abana babo babarinda imirimo mibi, abakangurira kohereza abana kwiga kandi bakurikirane imyigire yabo umunsi ku wundi. Ababwira ko guha uburere bwiza umwana uba umwubakiye ejo heza hazaza kandi unahubakiye n’igihugu kuko abana aribo Rwanda rw’ejo.

Kinyarwanda
English









