Mu gitondo cyo ku wa mbere taliki ya 25 Kamena,Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kamonyi yafatiye mu murenge wa Musambira abagabo babiri barimo guha Abapolisi ruswa y’ibihumbi 30 by’Amafaranga kugira ngo bahabwe moto zabo zafashwe kubera kutuzuza ibisabwa bikenewe kugira ngo zikoreshwe mu gutwara abagenzi.
Abafunzwe bacyekwaho iki cyaha ni Bizimana Valens w’imyaka 34 y’amavuko na Niyonsaba Ildephonse (Sina) ufite imyaka 30 y’amavuko.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi yavuze ko Abapolisi bakorera kuri Sitasiyo ya Musambira bagiye mu mukwabu wo gufata moto zitujuje ibyangombwa ahitwa Kayumbo; mu zo bafashe hakaba harimo uy’uyu witwa Bizimana ifite nimero ziyiranga (Pulake) RD 505F.
CIP Kayigi yagize ati,"Ubwo Polisi yarimo kugenzura ibinyabiziga bigenda bitujuje ibyangombwa, bahagaritse uyu mugabo (Bizimana) aho guhagarara ava kuri moto ariruka. Abapolisi barayifashe bayijyana kuri Sitasiyo ya Musambira."
Yakomeje agira ati," Ku wa mbere yaje kuyireba ari kumwe na Niyonsaba bitwaje iyo ruswa y’amafaranga yo guha Abapolisi bakorera kuri iyi Sitasiyo kugira ngo bamuhe moto ye. Niyonsaba we yaje nk’Umukomisiyoneri umuherekeje kugira ngo arebe ko abo Bapolisi bemera ayo mafaranga; bityo na we azayabazanire bamuhe moto ye yari ihari.”
CIP Kayigi yavuze ko ruswa iri mu bintu biza ku isonga bidindiza iterambere kuko usanga abantu bamwe bahabwa serivisi mu buryo bunyuranyije n’amategeko; abandi bagatanga ikiguzi kugira ngo bayihabwe kandi ari uburenganzira bwabo kuyihabwa; aboneraho kwibutsa ko icyaha cya ruswa cyashyizwe mu byaha bidasaza; kandi asaba buri wese kuyirinda.
Yavuze ko aba bamotari basanze Umuyobozi wa Sitasiyo ya Musambira mu biro ari kumwe n’undi mupolisi babaha iyo ruswa barayanga; hakurikiraho kubafata , bashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha.
Ku bijyanye no kuba uwo mupolisi yaranze ruswa, CIP Kayigi yabigarutseho agira ati,"Yakoze kinyamwuga; kandi yubahirije amahame ngengamikorere n’indangagaciro bya Polisi y’u Rwanda. Kwirinda no kurwanya ruswa bikwiye kuba umuco wa buri wese."
Gukumira no kurwanya ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo biri mu byo Polisi y’u Rwanda ikora umunsi ku wundi. Mu ngamba yafashe zijyanye no kurwanya iki cyaha harimo kuba yarashyizeho Ishami rishinzwe ubugenzuzi bw’umurimo n’imyitwarire ndangamikorere y’Abapolisi, Umutwe ushinzwe imyitwarire y’Abapolisi ; n’Umutwe ushinzwe by’umwihariko kurwanya ruswa. Polisi yashyizeho kandi umurongo wa telefone utishyurwa utangirwaho amakuru yerekeranye na yo; iyo nimero ikaba ari: 997.
CIP Kayigi yibukije ko umuntu utanyuzwe na serivisi ahawe n’Umupolisi abimenyesha inzego zimukuriye aho gutanga ruswa.
Baramutse bahamwe n’icyaha, aba bombi bahanishwa ingingo ya 640 y’Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu, wese uha, ku buryo bweruye cyangwa buteruye, washatse guha undi muntu, ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, impano cyangwa indonke iyo ari yo yose cyangwa yamugiriye amasezerano yabyo kugira ngo amukorere cyangwa akorere undi muntu ikiri mu mirimo ashinzwe cyangwa yifashishije imirimo ye, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’indonke yatanze cyangwa yashatse gutanga.
Kinyarwanda
English











