Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

KAMONYI: Polisi yaburijemo ikwirakwizwa ry’udupfunyika 1900 tw’urumogi

Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) ryafatiye mu cyuho mu karere ka Kamonyi, umugabo w’imyaka 35, wari ufite udupfunyika tw’urumogi 1933 n’ibihumbi 97Frw yari yishyuwe murwo yari amaze kugurisha.

Yafatiwe mu mudugudu wa Nyagacyamo, akagari ka Muganza mu murenge wa Runda, ahagana saa tatu n’igice zo mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Werurwe.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Habiyaremye, yavuze ko uyu mugabo usanzwe utuye mu murenge wa Gisenyi wo mu Karere ka Rubavu, gufatwa kwe byagizwemo uruhare n’abaturage bahaye amakuru Polisi.

Yagize ati: “Abaturage bahamagaye bavuga ko uyu mugabo akura urumogi i Rubavu akaza kurucururiza mu Ntara y’Amajyepfo, hagendewe kuri ayo makuru nibwo yaje gufatirwa mu mudugudu wa Nyagacyamo wo mu kagari ka Muganza, aho yari arushyiriye umukiriya, aza gufatanwa udupfunyika 1933 n’ibihumbi 97Frw yari yamaze gucuruza.”

Akimara gufatwa yiyemereye ko uru rumogi arufatira aho atuye mu karere ka Rubavu ruturutse hanze y’igihugu, nawe akaruzana mu karere ka Nyanza mu murenge wa Busasamana kuko ariho yarubikaga yarangiza akajya kururanguza mu Mujyi wa Kigali no mu tundi turere tw’Intara y’Amajyepfo.

SP Habiyaremye yashimiye uruhare rw’abaturage batanga amakuru kuko ariyo yatumye uru rumogi rufatwa rutarakwirakwizwa mu baturage, ashishikariza n’abandi kongera imbaraga n’ubufatanye mu kurwanya ibiyobyabwenge kuko bihungabanya umutekano, bikangiza ubuzima bw’ababikoresha ari nako bidindiza iterambere ry’igihugu muri rusange.

Yibukije abagifite umugambi wo kwishora mu ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ko bakwiye kubizinukwa bagakora indi mirimo yabateza imbere kuko batazigera bahabwa agahenge na gato ku bufatanye n’izindi nzego n’abaturage.

Uwafashwe yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri Sitasiyo ya Kicukiro kugira ngo hakomeze iperereza, mu gihe hagishakishwa abacyekwaho gufatanya na we ngo na bo bafatwe bashyikirizwe ubutabera. 

Mu Rwanda, urumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye, aho umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukora, guhinga, guhindura, gutunda, kubika, guha undi, cyangwa kurugurisha mu gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30.