Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kamonyi: Polisi ikomeje gukangurira abaturage kwirinda inzoga z’inkorano n’ibiyobyabwenge

Abaturage bo mu karere ka Kamonyi barashishikarizwa guca ukubiri n’ibiyobyabwenge cyane cyane kanyanga n’inzoga z’inkorano. Ubu butumwa babuhawe nyuma y’uko muri ako karere mu mirenge inyuranye hagiye hagaragara ibikorwa bitandukanye by’urugomo ndetse n’amakimbirane yo mu ngo. 

Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kamonyi bukaba butangaza ko mu cyumweru gishize ku bufatanye n’abaturage binyujijwe mu guhanahana amakuru hafashwe litiro 4000 z’inzoga z’inkorano ndetse na litiro 15 za kanyaga byose bikaba byaramenwe ahabugenewe.

Nk’uko bukomeza bubitangaza, ibi biyobyabwenge n’inzoga z’inkorano nibyo ntandaro y’ibyaha bitandukanye bikaba ndetse binadindiza iterambere ry’abaturage.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kamonyi CIP Marcel Kalisa akaba yagize ati” Iyo abaturage bishora mu biyobyabwenge n’inzoga z’inkorano, ubuzima bwabo burahazaharira, nta mbaraga bagira zo kwiteza imbere, nta bwenge baba bafite, ku buryo bikurura amakimbirane mu miryango n’ihohoterwa ndetse n’iterambere ry’igihugu rikahadindirira”.

“Icyo dusaba rero abaturage ni ukubyirinda bakubahiriza inama tubagira bityo bakiteza imbere”.

Biteganyijwe ko muri iyo gahunda yo gukomeza kwegera abaturage hagamijwe kubigisha kwirinda amakimbirane yo mu miryango no kubakangurira kwirinda ububi bw’ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano, kuri uyu wa kane tariki ya 03 Nzeri ku bufatanye bwa Polisi n’inzego z’ibanze muri ako karere, bazagirana inama n’imiryango 80 yo mu murenge wa Nyarubaka.